Ubuntu Bugeretse ku Bundi

“Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi.” Yohana 1:16

Abize Bibiliya bazanye igitekerezo cy’ubuntu bw’Imana bwa rusange, harimo Ubuntu bwayo tudakwiriye ku bantu bose. Urugero, Yesu yatwigishije ko Imana izanira izuba n’imvura ababi n’abeza. Nubwo nta n’umwe muri twe wagakwiriye ubwo buntu, aduhera twese hamwe ubu buntu rusange. Ibi bitandukanye n’ubuntu budasanzwe bw’Imana, buhabwa gusa abafitanye umubano ukwiye nayo. Ku rugero , nk’abana bayo twakira Umwuka Wera. Ahangaha Imana iduha Ubuntu, ariko ntabwo butangirwa ubusa gusa kuri buri wese ubonetse – ni kuri bariya gusa bari mu mubano w’igihango na yo.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nari hanze ndimo mvanaho urubura. Ntabwo nari meze neza, kandi nari ntegereje guhamagarwa ngo nge kubonana na muganga muri iyo minsi. Noneho nsubiyeyo ngo nyore indi nshuro y’urubura ku gitiyo, nyura inzira ntajyaga nyura, neza neza iruhande rw’umusaraba munini w’igiti wari urambitse hasi. Ngitambuka neza kuri uwo musaraba muganga arampamagara kuri telefone. Arampamagara ambwira imiti ngomba gufata, kandi narayimushimiye. Muri ako kanya numva ineza y’imana irandengeye kuba inyemereye ko ubufasha bwa muganga bungeraho. Numva ni nk’aho yarimo imbumbatiza ineza yayo, nubwo nta na kimwe nari nakoze ngo mbihabwe.  

Ngihagaze aho ku musaraba, mbona uburyo nabashije kubona ineza y’Imana kuri jye binyuze  mu myitwarire yanjye myiza. Nari naribagiwe uburyo ibintu byose iduha biva ku mutima wayo wuzuye Ubuntu. Rimwe na rimwe ubu nibwo buntu bwitwa ‘ubuntu budasanzwe’, rimwe na rimwe ishobora kwitwa ‘ubuntu rusange’. Ariko umuzi w’ibyo Imana iduha byose ni ineza yayo, ntabwo ari mu mikorere yacu.

Ubuntu busanzwe busobanura ko Imana iha abantu bose, ndetse n’abanyabyaha. Ikunda buri wese, atari abakristo gusa. Mpinyuzwa n’umurongo wo muri Bibiliya utangizwa n’amagambo  ngo ‘Imana yakunze abari mu isi cyane’. Ese nanjye nkunda abari mu isi? Cyangwa numva hari ukuntu nsumba gatoya  bariya bataraza mu mubano n’Imana binyuze muri Yesu? Ese njya numva njye hari ukuntu nkwiye ineza y’Imana kuruta abandi?

Uyu munsi, ndasaba ngo dufate igihe dushime Imana kubw’ibintu byose by’ubuntu rusange ihera Ubuntu ikiremwa muntu cyose. Izuba, imvura, buri munsi detse na buri mwuka duhumetse byose ni Ubuntu bw’Imana. Dukora ibyo reka dusabe Uwiteka aduhe kugira umutima nk’uwe kuri buri wese iwufitiye, twaba twumva abantu bakwiye ubwo buntu cyangwa tutabyumva.

Gusenga: Data, ndagushima kuko uri umunyabuntu n’umunyembabazi. Urakoze kubw’ibyo umpera Ubuntu byose. Mfasha kugira umutima umwe n’uwawe ku bandi, ari abeza n’ababi. Mu Izina rya Yesu, Amen

Byanditswe na Peter Brokaar, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 28 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *