Kumva Ari Wowe Ufite Imyitwarire Iri Hejuru

“Nta wukiranuka n’umwe” Abaroma 3:10

Ni nk’aho mu isi muri iyi minsi harimo kurushanwa k’ufite imyitwarire iruta iy’abandi bakagendeyeho. Ku kintu icyo ari cyo cyose kandi, byaba ari ivangura ry’amoko, ku kwangirika kw’ikirere cyangwa politiki y’iringaniza ry’ibitsina, nk’urugero bimeze nk’aho ari ngombwa ku barwanashyaka benshi gusebya abantu bose batari hejuru nka bo ngo babe mu mwanya bo bagezemo.

Rwose ni byo ko hari abantu benshi bafite umugambi mwiza bashaka kuzana impinduka mu bibi byo muri iyi si ifite akaga, ariko harimo gukura imitekerereze ngenderwaho y’ubuhezanguni itanashaka gutega amatwi ibyahinyuza impaka zabo bifite umurongo. Ibi byitwa n’abasobanuzi benshi “guhagarika umuco” mu bihe byacu.

Muri byinshi muri ibi byifuzo by’imyitwarire iri hejuru, Ubukristo buri kugenda burushaho kugaragara nk’umwanzi w’ibitekerezo bitera imbere, guteza imbere ibitekerezo by’ubwibone bishaje, bibuza umudendezo w’abantu mu kwerekana ubuzima bwabo uko bashaka. Abakirisitu bizera Bibiliya, hashize igihe gito batekerezwa ko ari ntaho bahuriye na benshi ku isi, ubu bakunze kwibasirwa nk’umunywanyi ukomeye w’umudendezo. Bigomba kandi kuvugwaho ko natwe nk’abakristo dushobora kugwa mu mutego wo kuba mu bwibone bw’abafarisayo, twizeye ko ibyo twizera twe biruta ibyo abandi.

Ariko Imana ibacira urubanza mu buryo butandukanye cyane. Ibona isi yangiritse cyane, aho buri muntu yaguye kure cyane y’urugero fatizo rwayo rwo gukiranuka. Kuri Yo, hari umuntu umwe gusa wagendeye kuri iyi si ushobora kuvuga ko ari we ufite imyitwarire yo hejuru, Umwana wayo Yesu Kristo, Muri We wenyine ni mo gukiranuka kw’ukuri ku bantu bose bamwiyeguriye rwose.

Gusenga: Uwiteka, cisha bugufi umutima wanjye mbashe kumenya kukwishingikirizaho gushya kuri wawundi wenyine wabayeho afite kugira neza kuzuye. Amen

Byanditswe na David Cross, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 29 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *