Witondere Igihe Imana Iguhana

“Uwitondera ibihugūzwa ari mu nzira y’ubugingo, Ariko uwanga gucyahwa arayoba.” Imigani 10:17.

Kimwe mu bintu nishimira cyane ku ijambo ry’Imana ni uko ‘ibivuga uko imeze’, iyo yandika ubuzima bw’intwari n’intwari kazi zo kwizera. Mu by’ukuri, igaragaza ubuzima bwabo kugira ngo bose babubone – ibyiza, ibibi n’ibibi bikabije. Ubu ni bwo buzima bw’umwami Yehoshafati w’u Buyuda. Yakundaga Imana cyane kandi yibukwa nk’umwe mu bami bakiranutse bategetse, ariko nkawe nanjye, yakoze amakosa ye ndetse ayasubiramo inshuro ebyiri. Twasomye ku byerekeye mu 2Ngoma 18-20. Imana yakomeje kugirira imbabazi Yehoshafati ariko inamuhana, nk’uko Data mwiza wo mu ijuru wenyine ashobora kandi agomba.

Mu Gice cya 18 dusoma ko uwo mwami ukiranuka Yehoshafati agirana amasezerano atanejeje Imana n’umwami mubi Ahabu, binyuze mu gushyingirwa no kwemera kwifatanya na we ku rugamba. Mbere yuko urugamba ruba, umuhanuzi w’Imana witwa Mikaya yari yarahanuye ko ibyo bitagira umumaro, ariko abami bombi barakomeza. Umwami wa Isiraheli yakomerekejwe n’umwambi wapfuye kuraswa gusa maze ava amaraso mu igare rye, ariko Umwami Yehoshafati yatakambiye Imana, ubuzima bwe burarokoka (2 Ngoma 18: 31-32). Amaze gusubira i Yerusalemu amahoro, aracyahwa kandi arabazwa. “Hari n’aho watabaye abanyabyaha, ugakunda abanga Uwiteka?” (2 Ngoma 19: 2b). Yashimye, Yehoshafati ntiyigeze atandukira Imana kandi yarushijeho kugira umwete wo kuzana impinduka mu bwoko bwe. Ashyiraho abacamanza, yabashishikarije guca imanza batinya Imana no gukorera Umwami mu budahemuka n’umutima wabo wose (2 Ngoma 19: 7-11).

Ntibyatinze nyuma y’ibi dusoma ko Umwami Yehoshafati na Yuda bakijijwe mu buryo bw’igitangaza n’ingabo nyinshi z’abanzi. Birasa nkaho Yehoshafati yasubije ubuzima bwe ku murongo kandi ‘yarimo atsinda ibitego’ mu buryo bwiza. Ni byo rwose kugeza igihe usomye kugeza mu 2 Ngoma 20: 35 ukamenya ko ‘Umwami Yehoshafati w’u Buyuda yagiranye amasezerano n’umwami Ahaziya wa Isiraheli, wari mubi cyane’. Natunguwe no gusoma ibi ndumirwa. Abajyanama ba Yehoshafati bubaha Imana bari he igihe yafataga icyemezo kidakwiriye? Cyangwa Yehoshafati yarenze ku cyemezo cyabo kandi asohoza ibyo yari amaze gufata icyemezo cyo gukora? Ntabwo tubizi. Ariko tuzi ko Imana itishimiye guhitamo kwe kandi ikamuhana ibihano.

Ndibaza uburyo wifata mu gukosorwa n’Imana. Wabyigiraho, ukabirwanya, cyangwa ukaririra mu mfuruka yijimye, ukumva ubabaye? igihano cy’Imana gihora giterwa n’urukundo no gushaka kudutoza kurushaho gukiranuka. Umugambi we si ukutumenagura cyangwa gukoza isoni cyangwa gukomeretsa bitari ngombwa. Ni Data mwiza bityo akaba afite inyungu zacu ku mutima. Yehoshafati, iyaba yarumvise kandi akigira ku gucyahwa kwa mbere kw’Imana, yari kwikiza we n’abantu be igihombo cyongeye ku kindi. Ntiyigeze yumva kandi yishyuye ikiguzi kinini ku buswa bwe. Reka twigire isomo ry’ingenzi mu buzima bw’umwami Yehoshafati kandi turebe niba twubaha igihano cy’Imana mu buzima bwacu bwite. Ninde uzi ibiza byakwirindwa mu gihe kizaza?

Gusenga: Mana Data, ndagukunda kandi ndashaka kugukorera n’umutima wose nkuko Umwami Yehoshafati yabigenje. Ndashaka kandi kwigira ku gukosora kwawe no guhinduka aho nkeneye guhinduka. Mfasha Mwami kubikora. Mu Izina rya Yesu, Amen.

Byanditswe na Sue Cronk, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 30 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *