Imana y’Amahirwe ya Kabiri

“Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka.” 1Yohana 2:1

Ese waha umuntu amahirwe ya kabiri kandi yaragutengushye cyane bwa mbere? Ahari benshi muri twe babikora, ariko se yongeye kugutenguha ndetse akanabyongera nanone? Ni ryari warekera aho kumwizera ukitandukanya na we? Kugeza ubu twatekerezaga uko twe twaha abandi amahirwe ya kabiri cyangwa aya gatatu. Reka noneho tubihindure mpindure mbasangize iki gitekerezo, “Ese Imana igomba kuduha andi mahirwe mu gihe tuyitengushye?”Igisubizo kigufi ni oya. Ntabwo igomba kubikora. Ariko ukuri ni uko ibikora, kandi igakomeza kubikora. Imana yacu si Imana itanga amahirwe ya kabiri gusa, ahubwo itanga n’aya gatatu, aya kane, aya gatanu, n’ayandi, n’ayandi menshi.

Tomasi Edison yarimo akora “itara ryakishwa amashanyarazi”, umurimo ukomeye wakozwe n’itsinda ry’abagabo bakoraga amasaha makumyabiri n’ane kugira ngo bakore rimwe ryonyine. Inkuru ivuga ko ubwo Edison yasozaga gukora itara rimwe, yarihaye umwana w’umusore arijyana n’ubwoba mu cyumba cyo hejuru aho bagombaga kurigeragereza ko rikora. Intambwe ku yindi yazamukaga amadaraza yitonze, bigaragara ko afite ubwoba bwo gutura hasi icyo kintu cy’agaciro kenshi. Yego, ku musozo w’amadaraza uwo mwana yatuye hasi rya tara. Byongera gufata rya tsinda amasaha makumyabiri n’ane kugira ngo bakore irindi. Basoje, bananiwe biteguye kuruhuka, Edison yari yiteguye ko bajyana rya tara hejuru ahitamo wa musore watuye hasi irya mbere ngo abe ari we urijyana. Aya ni amahirwe ya kabiri.

Bibiliya yuzuye abantu Imana yagiye iha andi mahirwe – Samusoni, Dawidi, Yakobo, Yona, Petero  n’abandi benshi. Aba bose batsinzwe mu buryo bugaragara ariko Imana ntiyari yakarangizanya na bo. Yari yiteguye kubaha amahirwe ya kabiri cyangwa aya gatatu. Mu by’ukuri, dutakaza amahirwe yandi iyo turekeye aho ntitwongere kugerageza. Imana ntizigera itureka.

Ndabizi ko mu buzima bwanjye ari kenshi nahemukiye Imana. Ariko yo ikomeza kunyizera. Mu myaka irenga mirongo ine n’irindwi ndi umukristu kimwe mu masomo nize ni ukutareka gukomeza kugerageza, ni ukutemerera umwanzi antera kwibwira ko, kuko nahemukiye Imana, nabaye umuhemu. Ntuzigere wemera iryo zina, kuko nuryemera uzaba wizeye ko wagenewe gutsindwa no guhemuka. Ahubwo izere Ijambo ry’Imana ko uri umutsinzi! Umwanzi nagukubita hasi anyuze mu byaha byawe, wihutire kwihana no kongera guhagarara ukomeze urugendo. Umwanzi arabyanga, ariko Imana irabikunda.  Komeza ukomeze ujya mbere!

Gusenga : Mwami, ndagushimiye ko utajya undeka kandi ko utifuza ko nanjye narekera aho. Umfashe gushyira igihe gito  gishoboka hagati yo gutsindwa, kwihana no kongera guhaguruka. Umwanzi yifuza kumpoza hasi, nyamara wowe wifuza ko mpaguruka ngakomeza kugenda. Uyu munsi, umfashe kuguhindukirira kandi hamwe n’imbaraga zawe, urukundo rwawe n’ubufasha bwawe, nkomeze ngukorere. Amena.

Byanditswe na Philip Asselin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 07 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *