“Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, We kwishingikiriza ku buhanga bwawe.” Imigani 3:5-6.
Gusa muminsi mike ishize nagize ubwoba bwo kurengerwa nurutonde rwanjye rw’ibyo ‘gukora’, rutari rugizwe n’imirimo y’uwo munsi gusa, ahubwo hari harimo n’imirimo yo kuva muminsi yatambutse. Gusa amagambo make yaje mubitekerezo byanjye, “kwishingikiriza ubuntu bw’Imana”. Nahise nibutswa ko aribyo rwose nkeneye gukora. Natangiye kumva ntuje uko umunsi ukomeza kugenda, kandi nashoboye gukora ibyagombaga gukorwa uwo munsi.
Natekereje icyo kwishingikiriza kumuntu bisobanuye. Natekereje ku kamari ko kwishingikiriza ku kuboko k’umuntu ufite imbaraga ushobora kugusindagiza mu gihe naba ntari kubasha kugenda. Ukuboko gukomeye kandi gushikamye ko kwishingikirizaho kugasindagiza guhabwa ikaze muricyo gihe. Kwishingikiriza bifitanye isano no kwizera umuntu.
Dushobora kwishingikiriza ku Mana igihe cyose dukeneye ubufasha. Buri gihe ihora ariyo kwizerwa ijana ku ijana kandi idahemuka, uko byaba bimeze kose. Ishishikajwe na buri gace kose k’ubuzima bwacu, uko ibibazo byacu byaba bingana kose.
Nibutse indirimbo, ‘Niseguye amaboko ahoraho’. Nashatse ibirambuye kuriyo, nsanga yanditswe na Anthony Showalter na Elisha Hoffman mu 1887. Indirimbo ishingiye ku Gutegeka kwa kabiri 33:27, hagira hati: ‘Imana ihoraho ni ubuturo bwawe,Amaboko ye iteka ryose arakuramira.’
Amagambo y’iyi ndirimbo y’ibihe byose atanga ibyiringiro n’imbaraga.
‘Mbega ubusabane, mbega umunezero uturuka ku Mana, nishingikirije ku maboko ahoraho! Mbega umugisha, mbega amahoro yanjye, nishingikirije amaboko ahoraho! nishingikirije, nishingikirije, ntekanye kandi ndinzwe ibyago byose, nishingikirije, nishingikirije, nishingikirije amaboko ahoraho. Yoo, mbega ukuntu biryoshye kugenda muriyi nzira yingendo, wishingikirije kumaboko ahoraho! Yoo, mbega ukuntu inzira y’umucyo ikura umunsi kumunsi, nishingikirije kumaboko ahoraho! Ni iki ngomba gutinya, ni iki kinteye ubwoba, nishingikirije amaboko ahoraho? Mfite umugisha w’amahoro hamwe n’Umwami wanjye undi hafi cyane, nishingikirije ku maboko ahoraho’.
Nakwatura ko buri gihe ntihutira kwishingikiriza ku Mana. Ubwibone bwanjye akenshi bunsanga nananiwe cyane nshaka kwirwanirira. Nyamara iyo nemereye Imana intege nke zanjye no kunanirwa guhangana n’ibibazo, nabonye akenshi mbona ubufasha bwayo muburyo butangaje.
Gusenga: Urakoze, Mwami, kubihe bitabarika Waje kuntabara mu bihe byari iby’umubabaro n’ingorane. Umbabarire kutaguhindukirira vuba, nzi neza ko ibi byankiza guhangayika no gutinya, kandi bikazana amahoro yawe mu byo ndimo. Amena.
Byanditswe na Judith Whitehead, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 04 Mutarama 2022.