Ikibazo cy’Ubwenge Bwinshi

‘kuko ubwenge bwinshi burimo agahinda kenshi, kandi uwunguka ubwenge yunguka n’umubabaro.’ Umubwiriza 1:8.

Muri Bibiliya, Daniyeli yahanuye iby’iminsi ya nyuma atazi iby’uko ikoranabuhanga rizaba rimeze muri iki kinyagihumbi. Ubuhanuzi bwe buhura by’umwihariko n’isi turimo ya television, murandasi, telefone ngendanwa, imbuga nkoranyambaga ndetse n’itumanaho rya imeli. “Nuko Daniyeli, bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka, benshi bazajarajara hirya no hino kandi ubwenge buzagwira.” (Daniyeli 12:4).

Ariko nanone amakuru yose yo mu isi ntazigera atwegereza ku kunyurwa cyangwa ngo agire ikibazo cyacu kiri i bwina akemura. Iyi myaka ibiri ishize yatweretse imipaka yose y’ubwenge bwa muntu n’ubumenyi. Coronaviriusi yahungabanije ikizere cyacu kandi izana mu isi ishusho yo kumva ko tudashobora gupanga ahazaza  nta gushidikanya.

Kera cyane Umwami Salomo yagerageje kubona ubwenge n’ubuhanga ku bintu byose byo mu isi, ariko aza kugera kuri uyu mwanzuro, ‘kuko ubwenge bwinshi burimo agahinda kenshi, kandi uwunguka ubwenge yunguka n’umubabaro’ (Umubwiriza 1:18). Dushobora guhitamo gufungura ibikoresho byacu by’itumamaho tukabona buri byago n’ihungabana riri kuba mu isi mu mwanya riri kuba. Duhora kandi tubwirwa inkuru mbi z’ibishobora kuba mu buzima bwacu bwa buri munsi no muri sosiyete mu cyumweru cyakurikiraho.

Ibitandukanye n’ibi tubona Umwami Dawidi asobanura ahantu h’amahoro h’Imana data. Birashoboka, ni ko avuga, kubona amahoro asesuye nk’ay’umwana w’umuziranenge utunzwe na nyina. ‘Uwiteka, umutima wanjye ntiwibona, Kandi amaso yanjye ntagamika, Kandi siniha ibiruta urugero rwanjye, Cyangwa ibitangaza byananira.

Ni ukuri nturishije umutima wanjye ndawucecekesheje, Nk’uko umwana w’incuke yigwandika kuri nyina, Umutima wanjye wigwandika muri jye nk’umwana w’incuke.’ (Zaburi 131:1-2).

Muri iyi ntambara y’ibitekerezo, biroroshye kurara ijoro wibaza ibibazo byuzuye agahinda ejo hashobora kuzazana. Nkeneye guhora nibutswa kwizera Imana n’umutima wanjye kandi no kutishingikiriza ku bwenge bwanjye (Imigani 3:5). Hari ibintu byinshi bitari mu nshingano zanjye, kandi bidakenera uruhare rwanjye urwo ari rwo rwose.

Imwe mu ndirimbo za kera nkunda cyane itangirana n’aya magambo:’ Tuyobore, Data wo mu ijuru , tuyobore hejuru y’iyi si y’inkubi y’inyanja. Turinde, tuyobore, dukomeze, dutunge. Kuko nta wundi utari wowe dufite. Dutunga imigisha yose, niba Imana ari Data. 

Gusenga: Data wo mu ijuru , mpisemo kwizera urukundo rwawe rukomeye kandi nshyize mu biganza byawe ibibazo byose binkomereye. Unyereke neza ibyo wifuza ko nkora buri munsi byose kandi umfashe kubonera amahoro mu kubaho kwawe. Mbisabye mu izina rya Yesu. Amena.

Byanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 05 Mutarama 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *