Yesu Arizwa n’Ihungabana n’Imvune Byacu

Yesu amubonye arira, n’Abayuda bazanye na bo barira, asuhuza umutima arawuhagarika. Yohana 11.33.

Muri ibi bihe bitoroshye bya Covid-19 ni’zindi mpamvu zitera urupfu rutunguranye, imiryango myinshi ku isi yahuye n’ihungabana ryo kubura abo ikunda kandi bigira ingaruka cyane ku marangamutima y’umuryango n’inshuti.

Vuba aha, umuryango wanjye wakiriye inkuru mbi. Igihe yari mu biruhuko muri Amerika, murumuna wanjye yanduye virusi ya Covid-19 arapfa.  Ntibyari byitezwe kandi biteye agahinda k’umuryango wose ugomba kunyura muri ibi, cyane cyane mu bihe byari bikwiye kuba ibihe by’ibiruhuko byiza.  Nubwo abaganga n’abaforomo bakoraga neza kandi bagira ineza, ndetse turashimira Imana kubwabo, mu by’ukuri byakomeje kuba ibihe bikomereye amarangamutima yacu twese.

Umutima wanjye wifatanyije na buri muntu wese wabuze uwe akunda uko byari bimeze kose. Mu gihe gito, nta marangamutima niyumvamo, abagerageje kumpumuriza bose byasaga nk’aho ntaho biri gukora. Ariko mu mutima wanjye haza kuza ijambo riri kubaza riti “ese gutabarwa kwanjye kuva hehe?” Aya magambo ava muri Zaburi 121:1. Igisubizo cy’iki kibazo kiba mu murongo ukurikira, “ Gutabarwa kwanjye kuva k’Uwiteka” (Zaburi121:2).

Ibyiringiro bishya byo gukiza ububabare bw’imbere byongeye kunzamo igihe nasomaga Ibyanditswe muri Yohana Igice cya 11. Nabonye ko Yesu, udukunda cyane, ndetse akaba yarapfuye urupfu rubi kubw’ibyaha byacu, ntabwo aba atazi akababaro kacu.  Igihe yabonye mushiki wa Lazaro Mariya n’abandi barira kubera kubura uwabo, na we yasuhuje mutima cyane ararira kubera kubura uwo yakundaga.

Yesu ntabwo yishimira kutubona dushenjaguwe.  Nyamara kuri twese, urupfu ni kimwe mu bigeze ubuzima.  Nahumurijwe cyane no kubona ko Yesu azi ububabare n’umubabaro wacu.  Yijeje Marita, mu murongo wa 40 w’iki gice, ko ntakimunanira.  Marita mushiki w’uwapfuye aramubwira ati “Databuja, none aranuka kuko amaze iminsi ine.” Yesu aramubwira ati “Sinakubwiye nti ‘Niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana’?”

Yesu ashobora kuba atarazuye abacu mu bapfuye, ariko reka duhumurizwe kandi tumenye ko, mu bihe bigoye, Yesu aba ari kumwe natwe arirana natwe (umurongo wa 35).  Ntitugahindukirire gushidikanya, ahubwo duhindukirire Yesu, uduhumuriza mu bihe by’amakuba.  Reka ahubwo twizere kandi duhumurizwe na We kandi ‘turebe ubwiza bw’Imana’ bumurika binyuze muri twe.

Mbega ukuntu Yesu ari umuhumuriza mwiza iyo tumuhanze amaso ngo duhumurizwe.  Dushobora kandi no guhumurizwa n’uko atatunguwe no gupfa k’uwo akunda.  Afite abo dukunda mu maboko ye.  Reka turebe Yesu kugirango aduhe ihumure turi mu isi, nk’uko njye n’umuryango wanjye twabikoze.

Gusenga: Mwami Yesu, yego, nizera ko uri kumwe natwe mubihe by’amakuba n’ihungabana.  Utwemerera kurira, ariko kandi ukaduha ibyiringiro, amahoro no guhumurizwa.  Urakoze kubw’ubuntu bwawe butangaje, imbabazi no kutwitaho.  Nkuko wagiriye impuhwe Mariya, Utugirire impuhwe, hamwe n’imiryango ndetse n’inshuti zacu.  Amena.

Byanditswe na Judith Whitehead, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 06 Mutarama 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *