Igihe cyo Gutekereza

Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare, imvura iragwa, imivu iratemba, umuyaga urahuha, byose byikubita kuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare. Matayo 7:24-25

Ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri cyampaye umwanya wo gutekereza ku mwaka ushize, no ku mwaka mushya. Nifuza kubasangiza bimwe muri ibi bitekerezo.

Tuba mu bihe bidasanzwe kandi bitazwi neza. Ntabwo tuzi uko ejo hazaba hameze, n’ibyo tuzaba twemerewe gukora. Ntitukizera ko kubasha gutemberera hanze y’igihugu bishoboka yewe no kujya hanze kugura ikawa bishobora kudashoboka umunsi umwe ku wundi. Ni gute njye, nk’umwigishwa wa Yesu, nabasha guhangana n’izi mbongamizi? Igitutu kiri ku bigishwa ba Yesu bifuza gushikama ku mahame n’indangagaciro za Bibiliya kiri kwiyongera. 

Abizera Bibiliya bazi ko igihe cy’amakuba kizagera. Ntacyo twabikoraho. Ese iri n’itangiriro? Byaba bitangiye none, cyangwa bizaba mu minsi iri imbere, igihe kizabisobanura. Uko natekerezaga, nabonye ko iki gihe cyaba igihe cyiza cyo gufata ingamba z’icyo nakora mu gihe icyo gihe gisohoye. Ese naba nifuza kwishyura ikiguzi, cyangwa nzishushanya nk’uko isi ibishaka?  

Ikiguzi gishobora kuba kiri hejuru. Ahari nabura akazi kanjye, cyangwa nkaba ntazongera kwakirwa mu myanya imwe n’imwe. Ahari hazaba kutumvikana mu muryango ku buryo byageza no ku gusenyuka k’ubusabane. Ese byantwara ubuzima bwanjye. Ese ni iki nakora mu gihe kimwe muri ibi byose cyaba kimbayeho?

Nabonye ko ikintu kimwe nzakenera cyane kugirango nzabashe guhagarara mu bihe by’amakuba n’ubusabane buzima kandi bwimbitse n’Umwami, umucunguzi wanjye, n’umurengezi wanjye. Nibwira ko ntafite ubu busabane, kudatwarwa byangorana, kandi gushikama bigakomera cyane. 

Impamvu nshikamye cyane ku myiherero yo gukira, gahunda z’amasengesho n’amasomo yo muri minisiteri ya Ellel ni uko byose byita cyane ku kubaka no gushimangira ubusabane bwacu na Yesu. Byagura ubushobozi bwacu bwo kwakira ibyo aduha, kubasha gukura mu kwizera, iyo tumukurikiye, no kwakira ihumure rye iyo ubuzima bukomeye. Uko ejo hazaza haba hameze kose, hamwe nawe nzaba amahoro!

Ahari byaba ari amahitamo tuzajya duhora dukora. Ni amahitamo yo gukoresha buri bihe bikomeye kurushaho gukomeza ubusabane na Yesu, gukoresha buri mwanzuro ukomeye kwiga kumwizera kurusha uko twizera ubushobozi bwacu. Ntabwo biba mu gihe dutuje, ahubwo ni mu gukomeza kubaza, gushakisha, no gusenga. N’ukugambirira gutega amatwi no kwiyemeza gutegereza igisubizo. Ibi nibyo byaba intangiriro. 

Niba ari intangiriro ry’ibigeragezo cyangwa ibihe bikomeye mu mateka, twakoresha iki gihe ngo dukore ku gukomeza ubusabane bwacu na Yesu. Nibwira ko ubusabane bwimbitse kandi buzima na Yesu ar’uburinzi bwizewe muri ibi bihe by’amakuba. 

Gusenga: Mwami, ijambo ryawe rimbwira kukubakiraho, kukwizera no kwizera ineza ugirira. Umbabarire igihe nagize gushindikanya nkajya mu nzira yanjye. Umfashe, unyigishe, kwakira neza ineza yawe n’ihumure ku bibazo bimpangayikisha. No kumaramariza kugukurikira. Nsenze mu izina rya Yesu rihebuje, Amena.

Byanditswe na Judith Whitehead, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 07 Mutarama 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *