“Ngo abahe nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw’Umwuka we, kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera.” Abefeso 3:16-17
Ese tujya tugira ibihe mu buzima bwacu aho dufatwa n’ingorane n’ibibazo bikaguhangayikisha? Dushobora guhangayikishwa n’ibi kugera aho bisa nk’aho aribyo gusa turi kwibwira. Tuzi ko Bibiliya itubwira kutagura icyo twiganyira (Abafilipi 4:6), ariko se ni iki twakora? Ntibigora aho bijya kandi bidusubiza hasi.
Noneho, ahari umuntu ashobora kuvuga ati, “ese kuki utari kubiha Yesu?” Akenshi ibi nibyo bica intege. Ese ni gute twabasha gukora ibi ngibi? Ese ni turabimuha gusa tukigendera? Ese turasenga akabituvanaho? Intumwa Pawulo yinginze Imana inshuro eshatu ngo imuvaneho igishakwe. Ariko Imana yari ifite indi nzira : “Ubuntu bwanjye buraguhagije” (2 Abakorinto 12:8-9).
Rimwe na rimwe ikibazo gishobora kuba kinini cyane ku buryo tutabasha kureba hirya, cyangwa ngo tukirenze amaso, hakaba nta n’umwanya wa Yesu usigaye. Igihe umuraba wisukaga mu bwato abigishwa bari barimo, bagize ubwoba. Babyutsa Yesu bamutakira, “Databuja, dukize turapfuye”. (Luka 8:24). Bari barengewe n’ibyari biri kubabaho ku buryo bibagiwe ibitangaza byose babonye, kandi ko bari kumwe Umwana w’Imana.
Hari igihe tuba turi kurwana no kumvisha ubwenge bwacu uko Imana izadukiza ibihe bikomeye. Nk’abakristo tuzi ko dufite umwuka w’Imana utuye muri twe. Ariko hari igihe twemerera guhangayika no gushidikanya gukura bikatuyobora, dukomeza tugerageza kumva icyanditswe nk’iki ‘Wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose’ (Imigani 3:5) kandi ‘Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.” (Abaheburayo 13:5)?
Ese twategurira Yesu icyumba mu mitima yacu, ntitumubyigishe igitutu n’imihangayiko? Uko tuza imbere kwihana no kumushima, dushobora kwegera intebe ye y’imbabazi n’ubushizi bw’amanga kuko aruta ibyaba biduhangayikisha byose. Dushobora kumwemerera kuzuza imitima yacu kubaho kwe kandi tugatsinda ubwoba bwacu bwose no gushidikanya kose. ‘Umucyo w’isi’ umurikira mu mwijima. Umwijima wimukira umucyo, kandi gushira amanga muri Kristo bizaruta ibibazo byose.
Ntabwo turinzwe kugerwaho n’ibibazo. Bibiliya ivuga ngo, ‘Mu isi mugira umubabaro’ (Yohana 16:33). Ariko se ubuzima bwacu bwuzuye ibibazo ku buryo nta mwanya twabonera Yesu? Ni umufasha, inshuti, n’umucunguzi wacu. Aba ari kumwe natwe mu bibazo n’ibigeragezo byacu byose. Reka tumukomeze kandi tumenye ko azataduhana. Uko tumwegera mu rugendo rwacu nawe, niko nawe atwegera. Aradukunda kandi yita kuri buri gace k’ubuzima bwacu. Ari kumwe natwe, nubwo twaba duca mu gicucu cy’urupfu, kandi muri we niho hari gushira amanga no guhumurizwa kwacu.
Gusenga: Urakoze, Yesu, kubwo kubaho kwawe mu buzima bwacu . Ndasenze ngo ibi ntibibe ubumenyi bw’ubwenge busanzwe, aho bibe kuzuzwa Umwuka wawe. Mwami, ndifuza kukumenya, wowe Mana yonyine y’ukuri, na Yesu Kristo wohereje. Ima muri njye, Mwami ukomeye. Mu izina rya Yesu. Amena.
Byanditswe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 08 Mutarama 2022.