‘Ariko umuntu wese witondera ijambo rye, urukundo akunda Imana ruba rumaze gutunganirizwa rwose muri we. Icyo ni cyo kitumenyesha ko turi muri we, kuko uvuga ko ahora muri we akwiriye na we kugenda nk’uko yagendaga.’ 1 Yohana 2:5-6
Hashize imyaka myinshi nkunda kugenda. Ni umwitozo mwiza ngororamubiri ndetse uruhura. Mu by’ukuri kugenda bikugeza hakaguza aho udashobora kugezwa n’ubundi buryo bwose. Kugenda ku nkengero z’inyanja, ahari ibiti byinshi cyangwa mu misozi bigufungurira kubona ubwiza bw’ibyo Imana yaremte kandi bigakingurira umutima wawe kubona kubaho kw’Imana. Ni koko, ni akarusho iyo uri kugendana n’uwo ukunda muhuje umutima.
Mu isezerano rishya n’irya kera, hose Bibiliya ikoresha kugenda nk’ikigereranyo. Bivuga ku miterere y’ubuzima, uko ubaho, kandi bikaba inzira uriho. Kugenda bivuga ku kuba umunyamurava, kuba uhari rwose, wishimira ubuzima kugeza ku mwuzuro. Kugenda bivugwa nk’imitekerereze n’uburyo bwo kubaho, kandi uburyo bwo kugenda burasobanutse. Mu isezerano rishya inzira y’ukuri n’itari ukuri biragaragara neza, kuko ikinyoma kiri gukwirakwira mu itorero abera bari kuyobywa. Ese ni gute tugomba kugenda niba turi abo kugendana na Yesu tuba mu mucyo wo kubaho kwe, tumwamamaza muri iyi si yanduye?
Icya mbere, tugomba kugendera mu mucyo. Yesu yaravuze ati, “ Yesu yongera kubabwira ati “Ni jye mucyo w’isi. Unkurikira ntazagenda mu mwijima na hato, ahubwo azaba afite umucyo w’ubugingo.” (Yohana 8:12). Biragaragara ko, igihe tutari mu mucyo, tuba tutari kugendana na Yesu. ‘ ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose’ (1 Yohana 1:7). Ibyaha bihishwe bitugumisha mu mwijima kandi bigasenya ubusabane bwacu na Yesu n’abandi bizera, cyane icyaha cyo kutababarira. Umwanzi ashaka kutugumisha muri uwo muteho kandi agasenya urugendo rwacu na yesu, uwo utagira umwijima muriwe. Mwukawere azatwemeza ibice bifite umwijima mu buzima bwacu. Iyo tumusuzuguye, agira agahinda.
Tugomba kugendera mu kuri, kuko ubwenge bw’ukuri no kubwubaha bitubohorera kugendana na Yesu, we kuri (Yohana 8:32). Intumwa Yohana yafungiwe kwizera kwe ubwo yandikiraga abakristu bo mu kinyejana cya mbere, “Nishimiye cyane kuko nasanze bamwe mu bana bawe bagendera mu kuri, nk’uko twategetswe na Data wa twese” (2 Yohana 4). Bamwe mu bakristo ba mbere bayobejwe n’abigisha b’ibinyoma babavanaga mu nzira y’ukuri n’urugendo rwabo na Yesu. Ese ibi ni bimwe n’ibiri kuba mu Itorero ku isi hose uyu munsi, hifashishijwe imbuga nkoranyambaga? Ukuri kwa Bibiliya kuruzuye. Ntabwo ari ukuri gucagase. Uyobywa iyo wibwira ko uri mu kuri, nyamara uri mu kinyoma. Duhamagariwe kumenya ukuri, kuba mu kuri, kuvuga ukuri, kandi no kugendana na Yesu, we kuri.
Tugomba kugendera mu kubaha, kubera ko utatandukanya kubaha n’urukundo. ‘Uru ni rwo rukundo: ni uko tugenda dukurikiza amategeko ye. Itegeko ry’Imana ngiri: ni uko tugendera mu rukundo nk’uko mwigishijwe uhereye mbere na mbere’(2 Yohana 1:6). Dukurikije Bibiliya, gukunda Imana by’ukuri bizana kubaha. Ibi si ukuburana cywanga kugisha impaka Imana. Ni ukubaha urukundo, bitagira ikiguzi. Jim Elliot yari urubyiruko rw’umunyamerika akanaba umumisiyoneri , we n’umufasha we Elisabeth, n’umwana w’umukobwa bagiye muri Ekwador kubwiriza ubutumwa bwiza abahinde ba Awuka. We na bagenzi be barabishe. Ubwo Elisabeth yasubiraga mu bwoko bwe n’umukobwa we n’inshuti hashize igihe batangira kumucira imanza. Igisubizo cye cyari, “ Kubaha ni inshingano zanjye. Ingaruka ni iz’IMANA.” Ubwo bwoko bw’abapagani bwaje guhinduka bakurikira Yesu. Umuntu wubaha Yesu, atitaye ku kiguzi, akamukunda by’ukuri, agendana nawe, kandi akaba agaragaza urukundo rutari urwa nyamwigendaho .
Tugomba kugenda nk’uko Yesu yagendaga, nk’uko icyanditswe cy’uyu munsi cyatubwiye. Yesu, umukene mu mutima, wicishaga bugufi akubaha, no kugeza ku rupfu rwo ku musaraba.Yesu yahoraga akora ibyo Se yamubwiraga akagera ku bababaye. Yesu ni umucunguzi w’isi. Umunezero w’ukuri n’amahoro bibonekera mu kugendana na Yesu. Ni koko ubusabane bwacu na Yesu nicyo kintu cy’ingenzi. Nk’uko indirimbo ya Edwin Paxton yabivugaga, ‘Oh ngendana nawe, iriya nzira ni umucyo. Izindi nzira zose ziherera mu mwijima. Ngendana nawe. Iriya nzira ni amahoro. Izindi nzira zose nta mugisha.’
Gusenga: Data wo mu ijuru, warakoze kohereza umwami Yesu muri iyi si yanduye. Warakoze kubw’urupfu rwe ku musaraba kuturokora, kudukiza kani ukatuzanira gukira n’umwuzuro mu buzima bwacu bwangiritse. Warakoze, Mwami Yesu, kutwereka urukundo rwawe ruhebuje n’impano ya Mwuka Wera. Ndakwinginze unyereke ikintu cyose cyo mu buzima bwanjye kimfatira kikambuza kugendana nawe buri munsi mu munezero n’amahoro bihoraho wowe wenyine utanga. Amena.
Byanditswe na Margaret Sylvester, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 09 Mutarama 2022.