Kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi, Ariko inzira y’ababi izarimbuka. Zaburi 1.6
Ku munsi wa mbere w’umwaka mushya, nk’ibisanzwe, natangiye urugendo rwanjye rwa buri munsi hamwe na Henry, imbwa yacu. Nari nambutse umuhanda ku nkengero z’inyanja ndi kugenda ku nzira ya kaburimbo ingana aho imodoka ziparika ku nzira yo gutembereraho, ubwo numvaga itsinda ry’abagabo bavugira ku rundi ruhande rw’umuhanda. Ntabwo nari ndi kubabona, ariko nkurikije urusaku rwari ruhari, bari banyweye inzoga, kandi bari batarakira iminsi mikuru y’ijoro ryakeye.
Numvise ngize ubwoba. Sinarinzi niba bambonye nibaza niba bari bwambuke umuhanda bakantera. Nasenze Data wo mu Ijuru, nsaba uburinzi bwe. Ubwo nibutse umurongo nari nasomye kuri kalendari mbere yo gusohoka. Wari umurongo wari hejuru, gusa ijambo ‘ubumana’ ryari ryasimbuwe no ‘gukiranuka’, ‘Kuko Uwiteka azi inzira y’abakiranutsi’. Ndabizi ko ntari umukiranutsi, uko natekereza kose, ariko nziko Data wo mu ijuru ambona, kubw’icyo Yesu yakoze ku musaraba, ubwo yamvanagaho ibyaha byanjye.
Uko nakomezaga kugenda, iruhande rwanjye harushagaho kuba amahoro, kandi nkumva ntekanye. Ubwo natekereje ku rugendo, mu gitabo cya John Bunyan, ‘Pilgrim’s Progress’(Umugenzi). Igihe kimwe yari arimo agenda hafi n’inzira. Hari impanga ku mpande zombi, kandi afite ubwoba, ubwo yumvaga intare zivuga. Yibwiye ko ziri bumurye. Ariko umuntu aramuhamagara amubwira kutagira ubwoba, kuko intare zari ziziritse zitagira icyo zimutwara.
Ubwo tureba umwaka mushya n’ibyawo byose tutazi, dushobora rimwe na rimwe gutinya ibigiye kutubaho. Ariko imirongo iri hejuru itubwira ko Imana izi inzira z’abayo.
Nagize urugendo rwiza na Henry, gusa ubwo narebaga inyuma, yahise asara asimbuka yiruka, ashaka kuva mu mugozi. Nagize ingorane mara iminota nkishaka kumugenzura kandi nari ndi gutaka, “Data, ndakwinginze mfasha! Ndakwinginze ntumwemerere ngo ancike”. Byarangiye arekeye gusimbuka, noneho dutaha mu rugo nta cyongeye kuba.
Niba uri kunyura mu bihe bigoye nonaha kandi bikaba bisa nk’aho umwanzi ari kugutontomera nk’intare, menya ko Umwami amufashe, kandi ko adashobora kukugirira nabi iyo uri gushakisha gukiranuka no kugendana na Yesu mu byiza n’ibibi by’ubuzima bwawe bwa buri munsi.
Gusenga: Data, ndagushimiye uburyo uhora undinda, kandi ko naguhamagara igihe icyo aricyo cyose, n’ahantu aho ariho hose, mu gihe nisanze mu bihe bikomeye. Ngushimiye ko uhorana najye ibihe byose, aho naba ndi hose. Ndakwinginze umfashe kutagira ubwoba, ariko nizere uburinzi bwawe. Ibi mbisabye mu izina rya Yesu.Amena.
Byanditswe na Gemma Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 10 Mutarama 2022.