Mu Gihe Byose Bisa nk’aho ari Bimwe

Nuko Ahabu atekerereza Yezebeli ibyo Eliya yakoze byose, kandi n’uko yicishije abahanuzi bose inkota. Yezebeli aherako atuma intumwa kuri Eliya aramubwira ati “Ubugingo bwawe nintabuhwanya n’ubwabo ejo nk’iki gihe, imana zizabimpore ndetse bikabije.” Eliya abyumvise atyo arahaguruka arahunga ngo yikize, ajya i Bērisheba. 1 Abami 19:1-3

Mu rwandiko rwe rwa gishumba yandikiye abizera batatanye, Yakobo, wavukanaga na Yesu yavuze ko Eliya ‘yari umuntu nkatwe’ (Yakobo 5:17). Simpamya neza ko yari kubivuga iyo urwibutso rw’ubuzima bwe rwaba ari amasengesho ye akomeye mu kwizera. Birashoboka ko nanone igihe yandikaga aya magambo Yakobo yatekerezaga ku buzima bwa Eliya mu gihe yari acitse intege nko mu gitabo cy’abami ba mbere 19, ari wenyine mu butayu munsi y’igiti cy’umurotemu.

Mpora nkorwaho n’ukuntu Imana yakoze kuri Eliya mu buryo bwuje ineza igihe yahungaga amaze kumva Yezebeli yirahira ko amubona akamwica. Icy’ukuri ni uko, no kugendera munsi yo gusigwa n’Imana, bishobora gukora ku mubiri n’amaranagamutima by’umukozi wayo. Ariko ahari icyatumye Eliya asubira inyuma ni uko nyuma yo gutsinda abahanuzi ba Bali ku musozi karumeli n’imitima y’abantu igahindukirira Imana, umwami yari agifite ubutware binyuze muri Yezebeli. Nta cyari cyahindutse.

Nyuma yo gusubira mu burasirazuba bw’ubwongereza imyaka itatu ishize, njye na Gemma twasanze agahanda gato kari inyuma y’urugo rwacu kari karabaye ahantu bakunda kugurishiriza ibiyobyabwenge, rimwe na rimwe hanze y’igipangu cyacu. Binyuze mu masengesho, kamera zicunga umutekano n’akazi k’abashinzwe guhashya ibiyobyabwenge aho dutuye twabonye ibyo bikorwa bihagarara tumara igihe tuba mu mundendezo tutakibaswe n’umwuka w’umwijima byazanye ku muhanda wacu.

Gusa hashize igihe gito, bya bikorwa byarongeye biratangira, kandi twongera kunyura mu nzira nkiyavuzwe haruguru kugeza byongeye guhagarara. Ibi byakomeje kwisubiramo kugeza none. Nasanze uku bihora byisubiramo, mu gihe biba bisa nk’aho byahagaze, ari byo bihe bigoranye cyane, kugeza ubwo tugera aho twifuza kugurisha inzu yacu tukimukira ahandi.

Mu bihe nk’ibyo n’Imana yatwibukije ko yatuyoboye mu rugo rwacu kandi ikidufitiye umurimo wo kuhakorera ibi byankomereje kuyizera bundi bushya.

Ahari umuntu uri gusoma uru rubuto rw’uyu munsi, na we ari kubona igihe kigoye kandi kimaze igihe kirekire gitangira guhinduka nk’igisubizo cy’isengesho, ariko nanone bigahita byongera guhinduka none ubu bimeze nk’uko byari bimeze mbere. Mu gucika intege kwawe wanasanga, nka Eliya, wumva utakibishoboye. Ariko n’ubwo bisa gutyo, intsinzi ya Eliya ku musozi Karumeli ntiyari ubusa. Yezebeli yari yavanywe ku ngoma rwose, kandi Ijabo ry’Imana ridutera imbaraga ko umuhati n’amasengesho yacu atari iby’ubusa (1 Abakorinto 15:58).

Gusenga: Mwami Yesu, ‘Ndi hano nanone. Ngusukiye umutima wanjye, kuko nzi ko wumva buri gutaka kose. Uri kunyumva uko umutima wanjye waba umeze kose Uri uwo kwizerwa mu gusubizanya amagambo y’ukuri ndetse n’ibyiringiro bizima’ (Byavuye ‘Gusuka umutima wanjye’(Pour out my heart) byanditswe na Craig Musseau).

Byanditswe na Dean Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 23 Mutarama 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *