Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda. 1 Abakorinto 2:9.
Nk’abana b’Imana dufite uburenganzira bwose ku migisha y’Imana itangazwa na Bibiliya binyuze muri Kristo, ‘Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.’
Binyuze mu mugani w’umwana w’ikirara, tubona ko, ubwo yagarukaga mu rugo, ahura na se, yari arimo yitoza ibyo ari buvuge. Yari yuzuye urwikekwe n’ipfunwe kubera imyitwarire ye yo mu gihe cyabanje, ashidikanya ku mwanya we nk’umwana, ariko byose byahindutse ubwo yahuraga na se.
Uriya mwanya wo guhura wahinduye byose, kuko yabonye ko se atamwakiranye urugwiro gusa, ahubwo ko yamuhaye ikanzu yo gutwikira isoni ze zo mu gihe cyashize n’ubwambure, impeta y’ubutware ihamya uburenganzira bwe nk’umwana, kandi se yabaze ikimasa kibyibushye mu birori byo kunezerwa no kwishima.
Kumenya ko turi aba data wo mu ijuru bidushyira mu mwanya aho tuba dutekanye mu bo turi bo muri Kristo ahubwo no mu kumenya ubutunzi butamenyekana bwa Kristu.
Umwanzi akora igihe cyose ashaka kutwiba abo turi bo. Yabigerageje kuri Yesu ari ko atsindwa bikomeye. Ariko benshi mu bana b’Imana bararinganywa bakabaho nk’abatindi aho kubaho nk’abahungu n’abakobwa b’Imana ihoraho. Ni iki cyatuma umuntu yifuza kubaho undi munota w’inyongera munsi y’ubwami bw’umwijima mu gihe Imana data yabahaye buri kimwe kugirango bamenye amahoro ahebuje rwose ibyo umuntu yamenya (Abafilipi 4:7) itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwuka turi muri Kristo Yesu munsi yo kurinda kwe (Abefeso 2:6). Turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwa na Kristo niba tubabarana na Kristo (Abaroma 8:17).
Twese dufite uburenganzira ku buntu tutiteze, uko byaba bimeze kose. Rero, hitamo ubuzima mu mwuzuro wabwo uyu munsi. Ni hahandi, ni ubwawe rwose ku bw’ubushake bw’Imana.
Gusenga: Ndagushimira Data wo mu ijuru, kubw’urukundo rwawe ruhoraho ndetse no kubyo watanze byose binyuze mu guhishurirwa Kristo Umwami wacu, umwana wawe. Umfashe kubaho buri munsi muri iri hishurirwa, icyo isi yaba ivuga cyose. Mu izina rya Yesu, Amena.
Byanditswe na Patricia Lake, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 24 Mutarama 2022.