Ndasaba kandi ngo mushorere imizi mu rukundo rwe murwubakeho, maze hamwe n’izindi ntore z’Imana zose, muhabwe ububasha bwo gusobanukirwa ubugari n’umurambararo by’urukundo rwa Kristo ndetse n’ubujyakuzimu n’ubuhagarike bwarwo, Ni bwo muzamenya urwo rukundo rwe rurenze ubwenge bw’umuntu, bityo mwuzuzwe kamere yose y’Imana ibasenderemo. Abanyefezi 3:17b-19, BIRD
Buri uko ntekereje kuri iki cyanditswe kirandenga. Nk’umuntu urebera mu mashusho, njya ngerageza kwibwira nkoresheje amashusho ariko kur’uyu murongo simbibasha! Pawulo atubwira ko urukundo rwa Kristo ari rugari ariko kubishyikira ntibiba byoroshye iteka. Dushobora gusimbuka iyi mirongo tukibwira ngo, yego, Umwami arankunda, ariko ivuga ibirenze ibi. Isengesho rya Pawulo ni uko, twe, ntore z’Imana, dusobanukirwa ubugari n’umurambararo ndetse n’ubujyakuzimu n’ubuhagarike bw’urwo rukundo. Kuri njye aba ari ukuvuga ko uru rukundo nta mbibi rugira.
Ndibuka rimwe, igihe nari ndi gukorera impamyabumenyi yanjye, nari bukoreshe igikoresho twerekanagaho ibyo twifuza kubwira abandi kitari ‘PowerPoint’. Kitwaga ‘Prezi’. Cyari kimeze nk’igikoresho cy’ikoranabuhanga kinini cya canva cyijimye cyakomeza kiza. Uko nakandaga kose, canva yijimye yarushagaho kwiyongera. Ndetse numu tekinisiye wadufashaga ntiyabashije kubona akazi kanjye!
Igitangaje kuri iki gikoresho ni uko gifite ubuhagarike. Utangira kwandika ijambo risanzwe, washobora gukanda ijambo rimwe gusa ukaba wakanda cyane hakajyamo ibyo utashakaga kwandika, ukongera ukagera ibwina nanone. Niba ushaka kureba presentation kuri Prezi ku nyerekamashusho nini bishobora gutuma wumva utakaye. Bishobora gutatanira mu byerekezo byose, kuko amashusho atagira imbibe cyangwa imipaka.
Uku ni ko mbona urukundo rwa Kristo, nk’igikoresho cy’ikoranabuhanga kitagira iherezo, canva yijimye ifite mpande eshatu. Ntabwo yita ku nshuro dukanda. Ruracyari urukundo rwa Kristo. Ntirwita ku buhagarike twagezeho. Ruracyari urukundo rwa Kristo. Ese ibi ntibitangaje? Pawulo adusabira kurusobanukirwa. Azi ko bitatworoheye kumva uru rukundo. Azi ko rurenze ubwenge bw’umuntu, ariko akadusabira kurusobanukirwa.
Ndagushishikariza uyu munsi guhagarara ugatekereza kuri uyu murongo. Reka dutekereze cyane muri uru rukundo rutagira imipaka rwa Kristo. Reka dusobanukirwe ubu bugari ndetse tubunezererwe!
Gusenga: Mana Data, tugushimiye Ijambo ryawe. Tugushimiye ko, uko tumara igihe mu ijambo ryawe, ugusobanukirwa kwimbitse kuzura umwuka wacu. Warakoze ko udukunda cyane, ibi birenze imyumvire yacu. Uko twibwira kuri iri jambo uyu munsi, udufashe gusobanukirwa uburyo udukunda. Aho turi hose muri uru rugeno rwacu nawe, udufashe kugera ibwina kurushaho uyu munsi. Twiyegereze, kandi mu magambo ya Pawulo, dufashe kumenya urukundo rurenze ubwenge bwose. Amena.
Byanditswe na Marie Gildea, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 25 Mutarama 2022.