Imana Yanjye ni Nkuru Bingana Iki?

Erega nta kinanira Imana! Luka 1:37, BIR

Iyo mpuye n’ibibazo bikomeye rimwe na rimwe nsanga ibitekerezo byanjye byatangiye kwirukanka aho mara umwanya munini ngerageza gushaka uko ndi bukemure iki kibazo. Ntekereza ku kibazo kuva kuri buri nguni ibaho kandi akenshi nanirwa kubona igisubizo. Ibi bizana guhangayika kwinshi. Njya mbisengera, ariko bikaba bikimeze nk’ibidashoboka, nta gisubizo mbona. Njya kuba wa muntu uba ushaka kugira ibintu byose biri ku murongo, ariko ikibabaje ubuzima ntibumeze gutyo.

 Mu bihe nk’ibi, iyo mpuye n’ikintu gikomeye, nibuka imwe mu nyikirizo y’abana yavuzeho rwose. Ni imwe muzo benshi bazi: “Imana yanjye ni nkuru, irakomeye kandi irashoboye.” Nta kintu kiyinanira. Imisozi ni iye, imigezi ni iye, Ikirere na cyo ni umurimo w’intoki ze. Imana yanjye ni nkuru, irakomeye kandi irashoboye. Nta kintu kiyinanira. (Yanditswe na Ruth Harms Calkin)

Uko natekereje kuri aya magambo, byanyibukije imbaraga zihebuje z’Imana kandi ukuri ni uko akemura ikibazo icyo aricyo cyose. Icyo mfiye cyo gukora ni ukumwizera no kureka kugerageza kubyikemurira mu mbaraga zanjye. Ariko nanone, hari mu bibazo byanjye bitarakemuka, ariko nkomeza gutekereza amagambo ari muri iyi nyikirizo kandi imfasha kwibuka kumwizera.

Byakoroha kwibwira ko Imana idashaka kumenya ibice bifite ibibazo bikomeye, ariko irashaka kubimenya. Nta kintu kinini idashobora gukemura, kandi nta n’igito cyaba kidasobanutse. Ikibazo ni uko, mu kuri kose, nibagirwa uko Imana ari nkuru, kandi nkabaho nk’aho Imana yanjye itari nkuru. Ibintu bishobora kutagenda nk’uko nari nateguye ko bigenda, ariko izahora ifite umugambi n’intego nini zera, umusaruro uyiturukaho. ‘Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye’ (Abaroma 8:28).

Ikindi cyanditswe cyadukomeza ni Abaroma 8:37-39. ‘Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze, kuko menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu’.

Nshobora kuyegurira ibimpagarika umutima byose kuko inyitaho, nkuko muri 1 Petero 5:7 havuga. Najye nkeneye kwiga iri somo.

Gusenga: Mwami, ndakwinginze umbabarire ko rimwe na rimwe ngenda gake mu kwiga amasomo ajyanye no kukwizera byuzuye. Wita kuri buri gace k’ubuzima bwanjye. Nkuzaniye ibibazo byanjye byose, nzi neza ko nta kintu kikunanira. Ndakwinginze umfashe guhora nibuka ukuri kw’ibi. Amena.

Byanditswe na Marie Gildea, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 27 Mutarama 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *