Yesu arunamuka aramubaza ati [ wa mugore bafashe asambana], “Wa mugore we, ba bandi bakuregaga bari he? Nta wuguciriyeho iteka?” Ati “Nta we Databuja.” Yesu aramubwira ati “Nanjye singuciraho iteka, genda ntukongere gukora icyaha.” Yohana 10:8-10, BYSB
Ivangura ni ijambo rusange muri iyi minsi. Akenshi usanga kwanga amahitamo umuntu yakoze ku buzima bwe babisobanura nko kumwanga. Ariko ibi ntibyaba kure y’ukuri kuko Yesu yitwaye ubwo yari mu isi.
Abaregaga uyu mugore wafashwe asambana bari biteguye kumutera amabuye kugeza apfuye uretse ko Yesu yaberetse ko ibyaha byabo nabyo byahabwa ubwo butabera. Bose bahise bagenda, bananiwe gusubiza ukuri kw’ijambo rye. Yereka uyu mugore urukundo n’ineza bidasanzwe, amuvanaho ingaruka zo mu buryo bw’umwuka z’icyo yakoze, kandi no muri uwo mwanya, asobanura neza ko ibi byari amahitamo y’ibyaha kandi asenya.
Uko tureba ku mibereho n’amahitamo abantu benshi bari gukora, biragaragara ko bari kwitera ibyago byinshi n’amakuba ku babakikije. Isi ivuga ko umudendezo ari ugukora ibijyanye n’ibyumviro byawe. Imana ivuga ko umudendezo w’ukuri ari umusaruro uturuka mu kubahiriza amategeko yayo, kuko ibi bizana amahoro twese twifuza mu imbere.
Ku bakurikira Yesu, dukeneye guhagarara dushikamye mu neza guhiga amahitamo y’ubuzima tubona yangiza ubuzima bwa benshi, ariko natwe twihigira kumenya neza ko turi kuvugira mu rukundo rw’urukundo rutagira icyo rushingiyeho kandi rudatwikiriwe no guca iteka.
Gusenga: Mana Data, Yesu wabashije kuvuga ku byaha biri mu buzima bw’abantu mu buryo bwiza. Eza umutima wanjye, kugirango ndusheho kuvuga ukuri muri uwo mwanya w’urukundo rutagira icyo rushingiraho. Amena.
Byanditswe na David Cross, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 29 Mutarama 2022.