Petero aramusubiza ati “Mwami niba ari wowe, untegeke nze aho uri ngendesha amaguru hejuru y’amazi.” Matayo 14:28.
Inkuru ya Petero agendesha amaguru hejuru y’amazi ni imwe mu nkuru zamamaye gusa vuba aha nabonye ko atari igitangaza kimwe gusa, ahubwo ari ibitangaza bine byabaye. Buri kimwe muri ibi bitangaza kigaragaraza ahantu mu buzima nakwibonamo.
Igitangaza cya mbere cyari ukwizera kwa Petero, gufungurira umutima gukora ibidashoboka. Intumwa zari mu gihe kigoye; mu bwato hari umuhengeri uri kuzamuka ubarwanya, ubakoza hirya no hino, nta nzira yoroshye yo kwivana muri iki gihe. Nanjye hari ubwo nigeze kwiyumva gutya … aho nari mpagaze kandi icyo nari nsigaranye cyari ugukomeza kwiringira ko byose biza gutuza vuba. Izindi ntumwa cumi n’imwe zagumye aho. Ariko umutima wa Petero wari ufungukiye ko ibidashoboka bishobora gushoboka – hamwe na Yesu.
Igitangaza cya kabiri ni ikintu Petero yakoze Umwami amaze kumwemerera ava mu bwato, ajya mu mazi atangira kugenda. Mu buzima biroroshye kurengerwa n’ibintu byose bituma tubona ikintu nk’ikidashoboka. Aha ni ho ukuri k’ukwizera kugonganira n’ukuri kw’isi. Biroroshye kuguma mu bwato kandi ukizera ko bishoboka ko wagendera ku mazi ariko gusohoka mu bwato ni ibindi bindi bitandukanye!
Igitangaza cya gatatu ni uko, n’ubwo Yesu atari bugufi bwabo, yari ahari rwose ubwo Petero yari akeneye gutabarwa. Mu bihe nk’ibyo byo gushidikanya niba uri gukora igikwiriye ibyiyumviro by’uko uri kwibwira bitangira kuza. Ariko ni muri ibi bihe nanone Yesu akwiyegereza akaguha ikiganza wakwishingikirizaho.
Igitangaza cya kane cyari uguturisha inyanja. Petero yize amasomo amwe n’amwe. Abigishwa bandi bo ntibagize ubu bumenyi. Ariko na bo hari amasomo bize. Ndi kuri uko gutaka cyane ngo Umwami aturishe amazi mu buzima bwanjye. Nzi kandi ko mu bihe nk’ibi Umwami aba ari kunyigisha, ampindura, kandi antyaza. Uru ni rwo rufunguzo rw’umutuzo uri kuza. Nimpangara nkanga ibi bihe byo gucurwa, mba nigumisha mu mazi arimo imiraba. Gutaka kudatakira Umwami nsaba ubufasha ni uguhusha impamvu ya mbere itumye ndi yo.
Aho twakwisanga hose, hari amasomo twakwigira ku byabaye kuri Petero, kandi dushobora kugira kwizera gushingiye kuko Yesu yari azi neza igihe cyose uko Petero amerewe.
Gusenga: Mwami Yesu, ndagushimira amasomo yose wanyigishije mu gihe wamaranye n’abigishwa bawe. Ibi n’ibintu nikomezaho mu gihe inyanja yanjye yuzuye imiraba, kandi ikaduhamagarira kubaha kuzuye. Umfashe gusubizanya umutima wo kwizera n’igikorwa kandi simpushe icyo uri kugerageza kunyisha kandi uncure mu bihe bimeze nkibi ngibi. Amena.
Byanditswe na Lindsey Hanekom, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 30 Mutarama 2022.