Gukomezwa na Mwuka Wera

… ni we Mwuka w’ukuri. Ntibishoboka ko ab’isi bamuhabwa, kuko batamurora kandi batamuzi, ariko mwebweho muramuzi kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe. Yohana 14:17.

Ibintu bibi byinshi biri kuba mu isi yacu. Vuba aha nakozweho n’ingorane za benshi muri Afuganisitani. Kandi twarebye uruhererekane rw’abantu bageragezaga guhungira ahantu hari ibyo kurya kandi hatekanye. 

Numvise ntaye ibyiringiro. Ese ni iki nakora? Ese ni gute natanga ubufasha? Isengesho ryasaga rwose nk’iritagira icyo rifasha.

Hanyuma nsoma aya magambo Yesu yabwiye intumwa ze (hejuru): ‘mwebweho muzi Umwuka w’Ukuri kuko abana namwe, kandi azaba muri mwe’.

Ese ibi bishatse kuvuga iki? Uko izi ntumwa zabanaga na Yesu, zabonaga Imana. Zabonaga umwuka w’Imana muri uyu muntu, Yesu, wari Imana. Babonaga imbaraga z’Imana mu gukiza n’urukundo rw’Imana binyuze muri Yesu. Babonaga ubutware bw’Imana uko babonaga ubuzima bwa Yesu hagati muri bo. Yafataga ubutware hejuru y’imikorere y’umwanzi. Babonye guca bugufi kwe, urukundo rwe n’ukuri kwe. Nuko arababwira ati, umunsi uzaza, ubwo muzamenyera muri mwe. Muzamenya data uri muri mwe, kuko muzaba mwamenyeye muri mwe. Kandi muzamenya ko njye na data turi umwe. Kandi Umwuka Wera uwo mwamenyeye muri njye azaba muri mwe. Uko Mwuka Wera azatura muri mwe, muzabona imbaraga zagaragaraga mu buzima bwanjye zigaragariye muri mwe.

Rero, iyo nsenze ngo Imana ikore, nshobora gusengana ubutware bwose bwa Yesu bukomeza isengesho ryanjye, binyuze mu Mwuka Wera. Hari ugukomezwa inyuma y’aya magambo iyo nsenze. Iyo nsenganye Umwuka wa Yesu, nsengana ubutware bwe mu isengesho ryanjye. Amasengesho yanjye ntabwo ari ibyifuzo gusa. Ni amagambo y’ubutware, binyuze muri Mwuka wera utuye muri njye, munsi y’ubutegetsi bwa Yesu.

Ibyo bihindura kwizera kwanjye no gushira amanga ko imbaraga z’isengesho ribyutsa imigambi y’Imana kandi rikazana impinduka z’Imana kubyari biri kuba mu isi yacu none. Amagambo yanjye si ibyifuzo gusa ku Mana ku biri kubera ibirometero igihumbi kure yanjye. Binyuze mu Mwuka wera utuye, uyobora, ukomeza, amagambo ajyana n’ubutware bw’Imana yo ubwayo, mu izina rya Yesu.

Gusenga: Ndagushimiye, Mana, kubw’impano yawe ihebuje ya Mwuka Wera ituye muri twe uko tugendana nawe. Ndagushimira ko ukomeza amasengesho yacu uko dusenga mu izina n’ubutware bwa Yesu. Ndakwinginze ngi ugumishe mu mwanya wo kukumva, kugirango nsengere iyi si tubamo ibijyanye n’ubushake bwawe. Amena.

Byanditswe na Sue Griffiths, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 31 Mutarama 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *