‘’Maze bakagusanga nk’uko rubanda ruza, bakicara imbere yawe nk’ubwoko bwanjye kandi bakumva amagambo yawe, ariko ntabwo bayakurikiza kuko berekanisha ururimi rwabo urukundo rwinshi, nyamara umutima wabo ukurikira inyungu yabo bombi’.’ Ezekiyeli 33:31.
Hari igihe Ibyanditswe bisa nk’ibisimbuka biva mu mpapuro bisakuza ngo byitabweho! Vuba aha nari ndimo nyura mu gitabo cya Ezekiyeli ubwo aya magambo yasaga nk’akora ibi. Aha, Imana yabwiraga Ezekiyeli, umuhanuzi wari ufite umuhamagaro nk’uwumurinzi ku gihugu cya Isirayeli, ariko Imana ikamubwira ko abatuye igihugu bazaza bakumva inyigisho ze nk’umuyobozi ariko bo, hanze bagaragara nk’abigishwa b’Umwami bo kwizerwa nyamara, mu by’ukuri, imitima yabo iri ahatandukanye n’imyitwarire yabo yo hanze.
Hari ibice byinshi mu byanditswe bigaragaza ubutumwa busa nk’ubu ngubu. Nk’igihe Samweli yari agiye kwimika umwami mushya wa Isirayeli, noneho Imana ikamubwira, ‘’ Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima” (1 Samweli 16:7). Na Yesu ubwo yavugaga ku byerekeye ubusambanyi arababwira ati “yuko umuntu wese ureba umugore akamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we” (Matayo 5:28).
Imirongo nk’iyi ihiga byinshi, yinjirira mu byifuzo by’ibanga biri mu mutima. Mu baheburayo dusoma ko ari Ijambo ry’Imana “rigenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira” (Abaheburayo 4:12). Imana yageneye Ibyanditswe kugira ubugi, kugirango rikore umurimo w’umwami mu guhiga imigambi yacu, ritwemeza iby’icyaha kandi rikatujyana ku kwihana.
Amagambo ari mu cyanditswe cyacu cy’uyu munsi yari afite uburemere n’igisobanuro kigaragara ku Bisirayeli. Kuko ahazaza habo hagenderaga ku kuba bari cyangwa batari ubwoko bw’Imana buri kubana neza n’Imana. Uko imitima yajyaga kure y’Imana ni ko bajyaga mu kaga ko gutakaza uburinzi bwabo bwo mu mwuka nk’igihugu. Bagiye bava munsi yo gutungwa n’Imana. Kandi, mu bijyanye, nta cyahindutse haba ku gihugu, ku itorero, cyangwa ku muryango. Uko tujya kure y’ijambo ry’Imana, nk’igipimo cy’ukuri gipima imigambi y’imitima yacu, ni ko tuba abanyantege nke imbere y’ibitero by’umwanzi kandi twangiza ubuzima bwo mu mwuka bw’urubyaro ruzakurikira, rumwe ku rundi.
Aya magambo yongeye gutuma mpfukamira nanone Umwami ngasenga ngo uko uyabamo mu mwuka wawe, wemerere Mwuka wawe akuvugishe ku byawe biri ku mutima w’Imana uyu munsi.
Gusenga: Ndagushimiye, Mwami, kubw’ubugi bw’ibyanditswe kandi no kubw’uburyo uvugisha umutima wanjye, werekana ibyiyumviro n’ibyo nibwira byihishemo imbere. Umfashe, Mwami, gusubiza nezerewe aho Umwuka Wera yakoze mu buzima bwanjye kugira intumbero yanjye igume ku kugendana n’umwami iminsi yo kubaho kwanjye kose. Mu izina rya Yesu, Amena.
Byanditswe na Peter Horrobin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 01 Gashyantare 2022.