“ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” Yohana 4:14
Vuba aha, twahoze dutekereza ku ibwirizabutumwa ryo mu itorero ryacu. Byahise bigaragara ko nubwo rwose twifuza cyane ko inshuti n’abaturanyi bacu bamenya ibyiza bihebuje byo kwizera Yesu, kuri bamwe muri twe, kubona umwanya nyawo wo gusangiza ubutumwa bwiza, cyangwa kubona amagambo akwiriye, ntibyoroshye. Uko nabitinzeho, nasanze, abantu benshi twifuza gusanga, igikenewe s’ukubamenyesha ubutumwa bwiza, ahubwo ni ugukora igisa nko kubatungisha igitonyaga ku kindi.
Twese tuzi ko ukuri guhebuje kw’Imana, dusanga mu nkuru nziza ya Yesu, ari amazi y’ubugingo akenewe ku mwuka w’umuntu. Yesu aravuga ati “Ufite naze aho ndi anywe, kandi ntazongera kugira inyota ukundi”. Amazi, atangwa na Yesu, ntabwo atanga gusa ubugingo buhoraho, ahubwo aranadukomeza umunsi k’uwundi, kandi akadushoboza gukura no gutoha nk’igiti kiri hafi y’amazi. Ariko abadukikije batazi Yesu, kandi baba mu bumenyi buke cyangwa nabwo budahari bw’ukuri, bisa nk’aho bari kuba mu butayu, ahatari amazi y’ubugingo. Ibi bigatuma umwuka wabo umera “nk’uwakamuwe” n’ibibakikije. Icyo Imana yagennye nk’imodoka aho buri wese abonera amazi y’ubugingo kikaba kitakibishoboye.
Mu bigaragara, twese tuzi ko ikintu cyumagaye cyane, kidafata amazi mu buryo bworoshye. Urugero, biragoye ko igishifo cyumagaye cyangwa uruhu (rumwe rukoreshwa mu guhanagura imodoka) bigoye ko byafata amazi. Kugeza iki gikoresho ku rugero cyabasha gukora icyo kigeneze gukora (kwakira amazi), ubanza kugitumbika gake gake. Iyo kimaze kujandama ni bwo kibasha koko kwakira ibyo twifuza ko cyakira.
Ibi bizana umucyo ku buryo dushaka gusangizamo ubutumwa bwiza kandi byanadufasha kuko twakwegera abo twifuza kubwiriza. Umwuka wabo wagizweho ingaruka n’umwuma wo mu butayu bw’iyi si, rero barumagaye rwose, kandi ntibabasha kwakira ukuri. Bashobora no kutabona ko bumagaye bakaba bari kwicwa n’inyota. Niba bimeze gutya, udutonyaga tw’ukuri twabahaho, igitonyaga ku kindi cy’imibereho yacu cyangwa se binyuze mu kiganiro, cyaba gikenewe. Ibi bishobora ‘gutumbika’ umwuka wabo, bikaworoshya bihagije ku buryo babona inyota yabo bafitiye aya mazu, umuti w’ubuzima, kandi bakabasha kuwakira wose.
Ku giti cyanjye, iki gitekerezo cyansubijemo imbaraga, nawe ahari byaba uko. Reka dusenge kugirango buri gitonyaga cyose dutanga gikore akazi kacyo, uko tugerageza kubaka ubusabane n’izo nshuti n’abavandimwe batari-bizera.
Gusenga: Mwami, turagusabye ngo ugire ubuzima bwacu, ndetse n’amagambo yacu, ishusho y’ukuri, kugirango buhoro buhoro abari hafi yacu borohe bakire inkuru nziza y’ubutumwa bwawe bwiza. Turasenga ngo nanone, mu gihe cyo kuvuga ubutumwa bwawe bwiza mu buryo buziguye, bazabe biteguye kubwakira no kwemera ko buhindura imitima yabo kandi bukabaha ubugingo buhoraho. Ibi tubisabye mu izina no kubwa Yesu. Amena.
Byanditswe na Denise Cross, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 02 Gashyantare 2022.