Kuba Maso

Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera. Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye. 1 Petero 5:8-9.

Igitondo kimwe nagiye mu gikoni. Nashakaga gutegura isafuriya ndi butekemo ku ishyiga ry’umuriro muke ubwo nza kuba nagiye guhaha, kugirango bibe byahiye mu masaha yo kurya sa sita. Henry, imbwa yacu, yari ikiryamye mu buriri bwayo kandi ntiyigeze yinyegambura kugeza ubwo nari ntagiye gukata imboga. Ubwo yahise ijya mu ruganiriro ntagira kuyumva iri gukina n’ibikinisho byayo. Ndibwira nti, “ni byiza rwose, imeze neza iri kwikinira.”

Nkomeza ibyo nari ndi gukora, bidatinze numva ijwi ry’ikintu kiri gutatamuka, nahise njya kureba ibiri kuba. Nsanga Henry ihagaze hagati y’impapuro nyinshi kandi iri guca igikarito! Yari yafashe agakarito k’impapuro z’isuku gashyashya igakuye ku kabati iri kugashwanyaguza. Narayirukanye nyisubiza mu gikoni, mfunga irembo ryayo kugirango igumane nanjye.

Ubwo nabwiraga Dan ibyabaye, yaransubije ati, “ntiwayizera mu gihe idafite uri kuyicunga.” Ibi ni ukuri rwose. Narinayisize mu ruganiriro nta wundi bari kumwe. Ubu, iyo mfite ibyo ndi kugira ibyo nkora mu gikoni, henry tuba turi kumwe kugeza nsoje.

Ku murongo w’icyanditswe kiri hejuru, Petero yaburiraga abasomyi be, natwe, kuba maso. Dufite umwanzi, Satani, urwanya Umwami n’abe bose. Ashaka gukoresha buri gihe cyose, imibanire yacu, n’ibyifuzo byacu kudutsinda, atuma tutagera ku kigero gishyitse mu byo dukorera Umwami.

Dean nanjye duhora dusengera hamwe uko umunsi utangiye tugasaba Imana ngo ituyobore kandi ibe muri buri kimwe turi bukore. Nubwo, hari igihe mfatwa ntari gukoresha igihe cyanjye uko bikwiriye. Nkeneye ubufasha bw’Umwami n’ubwenge bwe mu byo nkora byose umunsi k’uwundi.

Uko umunsi urangiye, njye na Dean dusengera hamwe dushimira Imana ubudahemuka bwayo kandi tuyisaba imbabazi mu bihe byose twateshutse. Ni byiza kumenya ko Umwami ahanagura ibicumuro byacu iyo tubyatuye.

Gusenga: Data wo mu ijuru, nje imbere yawe. Nkeneye ubufasha bwawe ngo ngume ndi maso, sintwarwe n’imitego y’umwanzi. Ndakwinginze umpe amaso no kugenzura kugirango menye ibyo umwanzi ashaka kuntegeramo. Ningwa, ndakwinginze umfashe kukugarukira bwangu kugirango unyeze kandi unkize, no kwigira ku makosa yanjye, kugirango sinzongere kuyakora. Nsabye ibi nizeye mu izina rya Yesu no kubw’icyubahiro cyawe. Amena.

Byanditswe na Gemma Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 03 Gashyantare 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *