Imbabazi

“Hahirwa abanyambabazi, Kuko ari bo bazazigirirwa.” Matayo 5:7.

Uyu ni umurongo kuva ibyumweru bike bishize natekerezagaho cyane ku cyo kuba umunyambabazi bivuga umunsi ku wundi mu buzima bwanjye. Ntekereza ko, cyane mu mico y’ababa iburengerazuba, kuba umunyambabazi bigaragara nk’intege nke, kandi ko kugirira abandi imbabazi ari ukuba umunyantege nke, yewe no kuri twe ubwacu. Ariko, ndebye uko Imana yatugiriye imbabazi, nasanze ahubwo bisaba imbaraga kugirango ube umunyambabazi. Ntabwo ari amahitamo yoroshye, cyangwa se igice ‘wakwigobotoramo’. Bisaba kumaramaza.

Hariho uburyo bwinshi dushobora kugaragarizamo imbabazi mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ntabwo bigomba kuba igisobanuro dusanzwe tuzi cyo kudahana umuntu uko yari akwiriye uhanwa. Dushobora no kugaragaza imbabazi mu guhurira n’umuntu aho ari, no mu gutera intambwe yindi tumufasha, (cyane iyo batazi ko twabikoze). Dushobora kugaragaza imbabazi tudacirana imanza, tugira neza, tugira impuhwe, kandi twumva, ndetse dusaba Mwuka wera kudufasha gutegura imbabazi nk’umutima ushima.

Nabonye ko, uko ngerageza gushyira ibi mu bikorwa, ibi binyuranye na kamere yanjye, cyane cyane mu bihe aho “ntabyiyumvamo”, cyangwa se narakajwe n’ibyabaye. Biroroha kuba umunyambabazi iyo numva mfitiye umuntu impuhwe cyangwa se ntahugabanyijwe n’ibyabaye. Ndi kubona none ko iki atari ikintu twe ubwacu twakwishoboza. Dukeneye umwuka wera ngo adufashe turusheho gusa na we. Naho ubundi, byaba ibyo hejuru, by’imbaraga z’umuntu gusa, bitaramba.

Yesaha 58:6-12 habivuga neza mu ncamake, uko twe abizera, duhamagarirwa gushyira ibi mu bikorwa. ‘Kandi ukarekura ugatanga ibyo kurya byawe ukagaburira abashonji, ukazana abakene bāmeneshejwe ukabashyira mu nzu yawe, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize bene wanyu. “Maze rero umucyo wawe uzaherako utambike nk’umuseke, ubukire bwawe buzatoha vuba, gukiranuka kwawe kuzakujya imbere, kandi icyubahiro cy’Uwiteka kizaba kigushoreye” (Yesaya 58:7-8).

Ibi bishobora kutaba ikintu twabasha gukora gutyo, nko guha abanyamahanga amazu yacu, cyangwa kugurira abanda ibyokurya, ariko hari uburyo burenze bumwe bwo gukora ibi ngibi. Ni gute twasangiza abandi ‘ibyokurya byacu byo mu mwuka’, twabatera imbaraga, twabasengera, twabasubizamo intege, cyangwa tukagendana nabo mu byiza n’ibibi bari kunyuramo? Ntabwo kugira imbabazi ari ukuba umunyantege nke. Bisaba imbaraga no kwiyemeza, ariko muri Matayo 10:8 tubwirwa ngo, ‘ Mwaherewe ubusa, namwe mujye mutangira ubundi.’ Ibi bifite imbaraga rowse, ndareka uyu murongo wivugire.

Gusenga: Mana Data, ngushimiye ko wanyeretse imbabazi ubwo woherezaga Yesu mbere y’uko mvuka, ndakwinginze ngo umfashe kuba umunyambabazi – bitari mu buryo bwo mu mwuka burengereye, ahubwo binyuze muri wowe Mwuka Wera uri muri njye. Ndakwinginze unyibutse ibyo wampaye byose kandi umfashe kugirira abanda bugufi umutima nk’uwawe. Ndakwinginze unyereke icyo ibi koko bivuze umunsi ku wundi mu buzima bwanjye. Mu izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Bayo Earl, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 04 Gashyantare 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *