Kubabarira

Nuko Petero aramwegera aramubaza ati “Databuja, mwene data nangirira nabi nzamubabarira kangahe? Ngeze karindwi?” Yesu aramusubiza ati “Sinkubwiye yuko ugeza karindwi, ahubwo yuko ugeza mirongo irindwi karindwi.” Matayo 18:21-22

Mu bihe byashize nagorwaga no kubabarira. Simvuze ko ntababarira abantu, ariko rimwe na rimwe hari igihe wibuka icyavuzwe cyangwa cyagukorewe ukumva ubabaye, kandi no kubyibuka byonyine bikabyutsa umubabaro.

Inshuti yanjye yamfashije muri uru rugendo yambwiye ko imbabazi zimeze nk’igitunguru. Reka nkwereke icyo yavugaga. Tekereza igitunguru. Iyo ugiciyemo kabiri, ni iki ubona? 

Hari ibice byinshi bigize igitunguru, uko ugenda ukuraho igice ku kindi ni ko igitunguru kigenda kiba gito. Rimwe na rimwe imbabazi zimera gutya. Hashobora kubaho ibice byinshi byo gukoraho, kandi bikamera nk’aho nta herezo ryabyo. Ijoro ryatambutse nabwiraga Umwami ikintu cyambabaje cyane, kandi nyibwira ngo, “Ese ibi bizamara igihe kingana gute? Mwami, birasa nkaho mfite igitunguru kinini cyane, kandi ntikiri no kugabanuka na gato”.

Umwami mu mbabazi ze ambwira ko igitunguru kiri kugabanuka kandi ko ari kumwe nanjye uko ngenda nkuraho igice ku kindi. Yanyeretse nanone ko, nubwo nkiri kumva umubabaro, imyitwarire yanjye ku kibazo yahindutse. Izo ni zo mbabazi. Uko nabyitwaragamo byarahindutse kandi natangiye kwakira amahoro. Ibi byansubijemo imbaraga cyane kandi ni byo nari nkeneye kugirango ntere indi ntambwe kandi mbihe Imana nkomeze kubabarira. Sindi kuvuga ko kubabarira byafashe igihe muri buri kibazo, ariko rimwe na rimwe hari ibikomeretsa cyane. Bizafata igihe, kandi ni byo.

Ese hari icyo uri gutekereza none waba uri kurwana na cyo kandi ukaba ubona kigoye kubabarira, cyangwa wibaza niba waba warababariye umuntu? Se wafata umwanya wo kubizanira Umwami? Ese waba uri gutekereza ko igitunguru cyanjye gisa nkaho ari kinini cyane? Waba uzi ko imbabazi ari amahitamo atari amarangamutima?

Ndashaka kugutera umwete uyu munsi ngo uzanire Umwami kutababarira kose, buri kimwe cyose uri kunyuramo, kandi usabe Umwami agufashe. Ufungukire ijwi rye n’ibyo ashobora kuvuga. Ntabwo uri wenyine muri uru rugendo, nk’Umwami Yesu uri bugufi bwawe, kandi uri buguhe imbaraga akanagutera umwete. Ese wahitamo gukuraho buri gace k’igitunguru, ukemerera Yesu muri ibyo bice byose bikomeza bikubabaza, kandi ukamureka akakuzanira gukiza wifuza ko azana? Icyanditswe kiri hejuru cyanyibukije ko dukomeza kubabarira.

Gusenga: Data wo mu ijuru, nje ngusanga uyu munsi kandi ngusaba ngo umfashe. Mpisemo kubabarira abambabaje kandi mpisemo kubasiga mu biganza byawe. Mwami, ndagusabye ngo uze kandi ukore kuri ibyo bice byanjye byose bikeneye gukira. Ndagusabye ngo unyereke n’ibindi bice byose nkeneyeho imbabazi. Unyemerere mfungukire ijwi ryawe. Umfashe mu rugendo rwanjye rwo kubabarira no kwakira gukira kuzanwa no kubabarira. Mu izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Vicky Munro, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 06 Gashyantare 2022.

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *