Ariko unyura mu irembo ni we mwungeri w’intama. Umurinzi w’irembo aramwugururira, kandi intama zumva ijwi rye. Ahamagara intama ze mu mazina yazo akazahura. Yohana 10:2-3
Mu ntangiriro z’uku kwezi nagiranye ikiganiro cyiza n’umwari mwiza dusengana. Yadusangije ko ari kugenda agira umuco wo gutuza hagati mu munsi akabaza Imana niba hari icyo yifuza kumubwira. Nemeranya nawe rwose ko iki ari igitekerezo cyiza.
Umunsi ukurikiyeho nagiye kwiruka natsikiriye mu muferege. Byari biri kuryana cyane kandi ubwo nagendaga nsubira ku modoka nari mbangamiwe rwose. Nari mpagayitse nanone ko nshobora kumara igihe ntabasha kwiruka. Noneho nibuka ikiganiro cy’umunsi uheruka mbaza Imana niba hari icyo ishaka kumbwira.
Ako kanya yahise Insubiza kandi imbwira ko imibiri yacu iremwe mu buryo bw’agatangaza ku buryo ihita yikiza ubwayo. Byari umugisha kumva ibi kandi nashimye Imana. Mu kuri kose simpamya ko nari narigeze nyishimira imbaraga zidasanzwe zo kwikiza yahaye imibiri yacu.
Imana ntiyahisemo kunkiza mu buryo bw’igitangaza, cyangwa umwanya ukurikiyeho cyangwa mu byakurikiyeho. No mu gihe cyo kwandika ibi, akaguru karacyambabazamo buhoro. Gusa navuga ko gukira byihuse kurusha uko nabitekerezaga. Warakoze Yesu kubw’uku kwikiza kwihuse.
Impamvu ndi gusangiza ibi byambayeho nukugirango gutere imbaraga zo kuza ku Mana, vuba bishoboka, nibyawe uko bimeze kose. Muri ubu buryo tubona ko, hagati mu mubabaro, ari hafi. Kandi iyo tumuzaniye umubabaro no kubabazwa kwacu, ashobora kuvana umugisha muri ibi bihe bigoye. Nabonye ko agatsitsino kanjye kababaye gasa nk’ibyoroshye ugereranyije n’imibabaro abandi bari guhura nayo. Gusa nubwo twagera kure mu kubabazwa kwacu, Imana iri hafi kandi irifuza kuzana agakiza.
Abaroma 8:37 ni umurongo wo muri Bibiliya uzwi cyane uvugwa cyane mu nama z’Abakristu. Ivuga ko ‘muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze’. Ariko ‘ibyo byose’ ni ibiki? Imirongo ibanza ivuga amakuba yose, ibyago ndetse no kurenganywa. Imana iri kumwe natwe muri ibi byose kandi yifuza kuba hafi yacu. Idusezeranya itsinzi ndetse no kudukiza imibabaro yacu, ariko icy’ingenzi nuko tuyihindukirira n’imitima yacu yose uko byaba bimeze kose.
Gusenga: Data wo nu ijuru, ngushimiye ko uhora uri hafi yanjye, mu bihe byoroshye ndetse no mu bikomeye. Ndakwinginze umfashe kandi unyibutse kuguhindukirira n’umutima wanjye wose, mu bihe bikomeye ndetse n’ibyoroshye. Umpe kumva ijwi ryawe no kwakira imbaraga zawe, mu izina rya Yesu. Amena.
Byanditswe na Marie Gildea, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 26 Mutarama 2022.