Umuntu Ubwe, Wihariye Kandi Ugaragara

Ahimba Uwiteka wavuganye na we izina ati “Uri Imana ireba.” Ati “Mbese Indeba nayiboneye na hano?” Itangiriro 16:13.

Mu mpeshyi ishize nari narafashe umuco wo kujya ntembera mu gashyamba hafi y’iwanjye. Umwe muri iyo minsi nari ndi kumva mpeshejwe umugisha no guhura n’ibinyungunyugu byinshi by’ubururu, byanteye guhagarara ntangajwe n’ubwiza bwabyo, cyane ko ntari narigeze kubona ubu bwoko bw’ibinyungunyugu mbere. Icyumweru cyakurikiyeho nasubiye muri iyo nzira, ntazi neza ko ndi bwongere kubibona nanone. Iki gihe ho nahuye n’ikinyungunyugu kimwe numva Imana imbaza ikibazo. “Kuko hari kimwe gusa ese byaba bitakiri byiza nk’icyumweru cyashize?” Igisubizo natanze cyari, “oya sibyo”. Namaze amezi menshi nibaza kuri iki kibazo n’igisubizo natanze.

N’ikinyungungugu kimwe gusa cyari cyiza. Cyari cyonyine kandi kihariye. Byanteye kwibaza ku nkuru nyinshi za Yesu ubwo yabonaga umuntu, n’ubwo yabaga yari ari mu kivunge.

Zakayo, umukoresha w’ikoro mu giti (Luka 19:1-10), umugabo wari ku kidendezi I Betesida wari uharyamye imyaka myinshi Yesu akamubaza niba ashaka gukira (Yohana 5:1-9), Yayiro n’umukobwa we wendaga gupfa n’umugore wari urwaye indwara yo kuva bahuriye mu nzira (Mariko 5:21-43), tuvuzemo bike!

Amagambo ari mu cyanditswe kiri hejuru ava mu Isezerano rya Kera ni aya Hagayi, wari umuja uri guhunga nyirabuja n’ibihe yisanzemo. Yahuye n’Imana kandi imuganiriza ku byo yari akeneye kandi imuha amabwiriza n’ibyiringiro. Yagaragaye nk’umuntu ku giti cye kandi wihariye. Umunsi nabonyeho ikinyungunyugu kiri cyonyine nari nkeneye kwibutswa ko nihariye kandi ko Imana indeba, kandi ko izi ibyanjye. Yifuza kugendana najye muri byose ikambera ibyiringiro n’umuyobozi. Iri sezerano ni iryawe nawe. Uri umuntu uri ukwe kandi wihariye, kandi Imana irakubona. Izi ibyawe byose, kandi yifuza kugirana ubusabane nawe, igendana nawe kandi ikuyobora mu nzira yose. Rimwe na rimwe ibi kubyizera biratugora, ariko nitwibuka ibyo Yesu yavuze ati, “Umbonye aba abonye Data” (Yohana 14:9), kandi dusoma inkuru z’ukuntu Yesu yaganiraga n’abantu bonyine, tukabona ko ntacyamutera kudutera umugongo akadusiga.

Gusenga: Data wo mu ijuru, ngushimiye ko turi abantu bihariye kandi ubona. Uyu munsi tuzanye ubuzima bwacu n’ibyo turi kunyuramo byose imbere yawe kandi turagusaba ngo utubere umuyobozi n’ibyiringiro. Udufashe kwizera ko utureba, nubwo twaba tutari kumva ko uri kubikora. Udufashe kwizera ko nta na kimwe kitwerekeyeho cyatuma udusiga. Mu izina rya Yesu. Amena.

Byanditswe na Patricia MacEachern, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 05 Gashyantare 2022.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *