Nuko Pawulo ahagarara hagati ya Areyopago aravuga ati “Bagabo b’Abanyatenayi, mbonye muri byose ko mukabije kwibanda mu by’idini. Ubwo nagendagendaga nitegereza ibyo musenga, nasanze igicaniro cyanditsweho ngo ‘ICY’IMANA ITAMENYWA.‘ Nuko iyo musenga mutayizi ni yo mbabwira. Ibyakozwe 17:22-23
Namaze imyaka mirongo itatu n’ine nigisha ikilatini n’ikigiriki mu mashuri yisumbuye, maze mbona iki cyanditswe cyo mu Byakozwe n’Intumwa mu buryo butangaje. Pawulo yari yaragenze mu bihugu bikikije inyanja ya mediterane, agera ku nkomoko y’umuco w’abaroma n’uw’abagiriki. Yabubahiye cyane uburyo bw’imyigire yabo ariko anabahinyuza ku bijyanye n’ikintu bari baratakaje.
Imitekerereze yabo n’imyumvire igomba kuba yari ishingiye ku bitekerezo bya Socrates, Plato na Aristotle babayeho mu kinyaja cya gatani mbere ya Kirisito, (ikinagenderwaho n’ubu). Mu myaka ya kera abagiriki bakundaga gutinda hafi ya Stoa Poikile, inyubako yari mu isoko, bagateranwa no kuganira, guharira no kujya impaka ku bitekerezo byabo bya filozofi.
Umufilozofe witwa Plato yari umuntu ukunda kugendera ku bitekerezo. Yakundaga kubaza ibibazo nka: “Ubupfura ni iki?” na “Ubutwari ni iki?” Kuri we, ibi byose byari agace gato mu bigize ikintu kinini kitwa ‘Ikiza’. Uko yabonaga ‘Ikiza’ byari hafi kumera nk’imana. Nyamara ntabwo icyo cyasobanuraga umuntu, byari bigoye kubisobanukirwa.
Si igitangaza kuba iki kiganiro cyatinzweho cyane ubutarangira. Ndibaza ko ibi ari byo Pawulo yavugaga mu cyanditswe twasomye. Ni nk’aho yababwiraga ati “Mufite iki kintu kidasanzwe kitwa ‘Ikiza’. Mureke ndusheho kukibahishurira.”
Kuki ibi bifitanye isano n’igihe cyacu? Nibaza niba twe, abamaze igihe kinini turi abakirisito cg abamaze igihe gito, tuzi Imana neza uko bishoboka kose. Mu rugero rumwe, iri hishurirwa rya Pawulo natwe riratureba. Twaba twishyiriraho ibisobanuro byacu ku Mana? Haba hari ibidasobanutse ku Mana biri mu myumvire yacu?
Urugendo rwacu rw’ubuzima ni ukumenya Imana biruseho. Umunsi umwe uru rugendo ruzasozwa no guhura na Yesu imbonankubone tukabana na we iteka. Mbere yaho ntidukwiriye kwibwira ko tumuzi byuzuye. Haba hari icyo tutaramenya / twatakaje?
Gusenga: Mwami Yesu, ndagushimira cyane kuko waje mu buzima bwanjye. Ndagukunda kandi icyo mbona muri wowe. Ndakwingize umfashe mu rugendo rwanjye rwo kurushaho kukumenya. Urakoze kubw’umunezero nakira, uko ndushaho kumenya byinshi kuri wowe nkaruhukira mu kubaho Kwawe. Amen.
Byanditswe na Graham Slattery, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 24 Gicurasi 2022