Dore ndagutunganyije ariko si nk’ifeza, nkugeragereje mu ruganda rwo kubabazwa. Yesaya 48:10.
Benshi muri twe tunyuzwa mu ruganda rwo kubabazwa mu buryo bumwe cg ubundi mu buzima. Byanyura mu kubura akazi, ingorane mu mibanire, indwara mu muryango, gutotezwa, ibihe biduhungabanya tutabyiteze cg se ibihe byo kubura abacu. Urutonde rwaba rurerure.
Imana iba iri kumwe natwe rwose mu bihe nk’ibyo, kandi iba ishaka kugendana natwe muri urwo rugendo, ikaduhumuriza ikabidukomerezamo ikanaduha ibyiringiro.
Mu Baroma 5:3-4 dusoma umurongo mwiza uvuga ku ngorane ugira uti, ’kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana; kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro’.
Benshi muri twe dusobanukiwe ko amahitamo mabi ashobora kutugeza mu ngaruka mbi no mu ngorane. Kubw’ibyo dushobora kwisanga tubifata nk’aho amakuba yose twahuye na yo ari ikimenyetso ko twakoze ikibi, tutabizi tukisanga twumva ko Imana yadukuyeho umugisha wayo. Nyamara ibi ntibihura n’ukuri kw’ijambo ry’Imana. Yesaya 53 havuga ko Yesu yari uwamenyereye intimba, umunyamibabaro. Abaheburayo 5:8 havuga ko ‘Nyamara nubwo ari umwana w’Imana yigishijwe kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye.’ Biratangaje gutinda kuri iki ko Yesu, utaragiraga icyaha, yanyuze mu mibabaro kandi nyuma akayisohokamo ari urubuto rwiza, urubuto rwo kumvira.
Dushobora kurushywa no kumva impamvu ki tunyuzwa mu mibabaro cyangwa se kubera iki iyo mibabaro igomba kubaho. Ndetse twanibaza impamvu ki Yesu, umwana w’Imana, yagombye kunyuzwa mu mibabaro iremereye. Imibabaro ishobora guturuka ku kuba turi mu isi yanduye kandi iki ni ikintu tudashobora guhindura. Ariko se, ni gute twayibamo mu buryo bwiza bw’Imana?
Mu nyigisho zanjye zizakurikira, reka tuzarebere hamwe ingero z’ibiri muri Bibiliya, turebe icyo dushobora gukuramo:
Twaba duca mu ngorane kubera ko twatannye?
Umwami Dawidi yari afite umutima Imana ikunda, ariko yafunguye umuryango mu mahitamo mabi bituma anyura mu ngorane. Ingorane zatumye Dawidi aba maso bimugarura mu murongo ukwiriye w’ubushake bw’Imana. Yahuye n’Imana muri ayo makosa ye. Yahushije intego inshuro irenze imwe kubera amahitamo ye mabi, nyamara muri Zaburi 119, ahamya ineza y’Imana, iyo neza yamuteye kwihana ikamugarura mu murongo muzima imbere y’Imana.
‘Ntarababazwa narayobaga, ariko none nitondera ijambo ryawe. Uri mwiza kandi ugira neza, ujye unyigisha amategeko wandikishije. Kubabazwa kwangiriye umumaro, kugira ngo nige amategeko wandikishije.’ (Zaburi 119:67-68 & 71).
Byanditswe na Gilly Mathiesen, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 25 Gicurasi 2022