“Ahubwo mukomezanye buri munsi mu gihe cyose hacyitwa “uyu munsi”, kugira ngo hatagira uwo ibyaha bishuka akinangira.” Abeheburayi 3:13
Imyaka myinshi ishize, twaguze amashyiga ya kijyambere meza kandi mashya. Yari meza kandi asa neza cyane! Kandi yari akoze mu buryo bworoshye gukoresha. Yari yarakozwe ku buryo kuyakorera isuku bitagorana. Nagize ibinezaneza byinshi kuko bwari bwo bwa mbere dutunga amashyiga mashya. Byari kutworohera gutuma akomeza kuba acyeye kandi asa naho ikiri mashya nta myanda yasizweho n’uwayatunze mbere yacu. Guteka, guhanagura imyanda iyo ariyo yose ako kanya ikijyaho, gutuma iguma isa neza byari byoroshye!
Bamwe muri mwe mushobora kuba mwamenye aho iyi nkuru iri kwerekeza. Mwabimenye. Bidatinze, byagenze nk’uko bisanzwe bigenda mu buzima. Hari ibyamenetseho bitabashize guhanagurwa ako kanya. Nahoraga ngamije gushaka umwanya wo kujya ahanduye nkahasukura byimbitse ariko nkomeza mbyimura. Ibyo rero bituzanye kuri uyu munsi. Mu gihe nandika ibi, namaze gushyiraho umuti wo gutumbika ahanduye ngo habobere. Kandi ibi ni nyuma y’uko namaze igihe kinini ngerageza kuyoza nkoresheje ubundi buryo. Hanyuma ndaza gufata vinegere ngerageze guhanaguraho amavuta amaze igihe yaratekeweho, akamatiraho.
Ndikuyakuba, natekereje kuri ibi, “Iyo tuba twarakomeje kujya tuyahanagura uko bikwiye buri gihe hari icyameneteseho!” Noneho Umwami Yesu atangira kunyereka uburyo ibi bifite uko bihuye n’ubuzima bwacu bw’umwuka.
Iyo tugikizwa, benshi muri twe twabaga dufite ishyaka ryinshi ryo gukora ibintu byose neza. Twacumura, tukihutira kwikiranura n’Imana. Ariko akenshi ibintu bitangira kuba byinshi mu buzima tugahuga. Wenda ahari ntidukomeza kubona utwo tuntu ‘duto’, cyangwa tugatekereza ko ntacyo bitwaye. Ariko Imana iratuburira mu Ijambo ryayo ngo twite ku tuntu duto mbere y’uko tuzana kwangirika. Indirimbo ya Salomo 2:15 iravuga ngo, ‘Nimufate iyo mihari , nimufate ibyo bibwana by’imihari, koko birangiza imizabibu yacu ifite uruyange’ kandi no mu cyanditswe cyacu cy’uyu munsi, umwanditsi w’Abaheburayo avuga uburyo dukwiye kugira icyo dukora ku byaha byacu kugira ngo tutagira kwinangira. Ibi binyibutsa cyane amavuta yafatiriye n’ibyamenetse ku mashyiga yanjye bikumiraho. Iyo bimaze kumiraho, kubihanaguraho biragora cyane.
Uyu munsi ndagukoza nanjye nikomeza. Reka dukomeze kwiyeza imbere y’Imana umunsi ku munsi. Reka twemerere Umwuka Wera yoroshye bya bice by’ubuzima bwacu bikakaye kandi adutunganye.
Gusenga: Mwami Yesu mbabarira kubw’ibihe nagiye nirengagiza kureba ku byaha byanjye cyangwa aho nashatse kwisobanura cyangwa ngashyira ku ruhande ibyo nziko uri kumpamagarira gukora. Ndashaka kuguma noroshye kandi nshobora guhinika imbere yawe. Ndashaka kutagira inenge no kwera imbere yawe. Nihannye ibyo wanyeretse. (Ahangaha vuga ibyo aribyo!) Mfasha kugenda ndafite inenge kandi nejejwe imbere yawe. Amena.
Yanditswe na Tanya Person, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 22 Nyakanga 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE