Utega Amatwi Ute?

Abatega amatwi amagambo yanjye, bazarushaho gusobanukirwa. Ariko abo badatega amatwi, no gusobanukirwa na guto bari bafite bazakwamburwa.” Mariko 4:25 (Bibiliya yitwa NLT)

Tumaze iminsi tumara igihe kinini n’abuzukuru bacu bato. Umwe afite imyaka itanu, undi ibiri n’umuto amezi arindwi. Bakunda kuba bahugiye mu dukino twabo cyane ku buryo batabasha kumva ibyo tubabwira. Bidusaba kubanza kubahagarika ngo babashe kutwumva. Iyo turi kuvuga ikintu badashaka kumva, akenshi nabwo ntibatega amatwi, nubwo baba bari imbere yacu. Bahitamo gukora ibintu uko babishaka. Ariko iyo baduteze amatwi bakatwumva batatuvugiramo ibyo biratunezeza cyane!

Mu rugendo rwacu n’Imana natwe hari igihe tumera nk’aba bazukuru bacu. Dushobora kuba duhugiye mu byacu ntitubashe gutuza ngo twumve. Cyangwa se tukaba twumvise ibyo Imana ivuga ariko tukaba tudashaka kubikora, noneho tukayirengagiza. Twese dushobora guca mu bihe mu buzima bwacu tumera gutya.

Uyu munsi nahinyujwe, none nifuje kubibasangiza ibyampinyuje. Imana irimo kuvuga. Ese ndi kumva? Mbese nteze amatwi? Niba nteze amatwi koko, naba nteze amatwi n’umutima witeguye kwakira ibyo imbwira? Ese niteguye kumvira ibyo imbwira byose?

Reka dufate umwanya nonaha, tubibwire Imana. Ntitumere nka babandi bireba mu ndorerwamo bamara kugenda ako kanya bakibagirwa uko basa. Nk’uko byanditse mu rwandiko rwa Yakobo 1:23-25, ‘kuko uwumva ijambo gusa ntakore ibyaryo, ameze nk’umuntu urebeye mu maso he mu ndorerwamo. Amaze kwireba akagenda, uwo mwanya akiyibagirwa uko asa. Ariko uwitegereza mu mategeko atunganye rwose atera umudendezo, agakomeza kugira umwete wayo, atari uwumva gusa akibagirwa ahubwo ari uyumvira, ni we uzahabwa umugisha mu byo akora.’ Yak 1:23-25

Gusenga: Mana Data, mbabarira kubw’ibihe byose ntaguteze amatwi, n’ibihe ntakoze ibyo umbwira. Icyo umutima wanjye wifuza ni ugutega amatwi no kumvira. Amena.


Yanditswe na Tanya Person, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 21 Kanama 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *