Guhangana n’Ubwoba Bwacu

“Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.” Yesaya 41:10

Rimwe na rimwe, mu byiciro bitandukanye mu mibereho yacu, twese tugomba guhangana n’ubwoba. Bimwe ni bito ibindi ni binini kandi bishobora gutinda gukurwaho. Nubwo twaba abakristo, hashobora kubaho igihe ubwoba butandukanye bushobora kutugora, ariko itandukaniro riri hagati yacu n’abandi batizera Umwami ni uko dufite Umwami Imana, uri kumwe natwe kandi uri muri twe kubw’Umwuka wera.

Mu myaka myinshi nagize ubwoba bwa interineti. Ingorane yambere nagombaga kurenga ni ugukoresha imeri. Ndibuka neza ko nagize ubwoba ubwo inshuti nkunda yamfunguriye imeri. Sinzi icyo natekerezaga ko kizabaho ndamutse nandikiye umuntu imeri, ariko byari urugamba rwose. Narunyuzemo ibyo ari byo byose, kandi ubu nshobora kwandika imeri nta mpungenge. Hanyuma haza ubwoba bwo gukoresha interineti mu guhaha. Icyo gihe, nari narashatse, maze umugabo wanjye Dean, anyigisha yihanganye, maze nstinda ubwo bwoba, nubwo nkoresha urubuga rwo guhaha rumwe gusa.

Noneho, hashize nk’iminsi icumi, muganga w’amenyo anterefona ashaka ko njya kwisuzumisha. Nari nkeneye kuzuza ifishi y’amateka y’uburwayi, kandi ngombwa kubikora kuri interineti. Sinari narigeze mbikora, nabwo nagize ubwoba. Dean aravuga ngo azamfasha. Ariko rero, ababyeyi be bamuhamagara byihutirwa njye ndi mu rugo. Ifishi yagombaga kuzuzwa mbere yuko igihe cyo kubonana na muganga kigera. Nongeye kubisengera, kuri iyi nshuro nshobora guhangana no kuzuza ifishi ku rubuga rwa interineti rwa muganga w’amenyo. Mbega kumva nduhutse, ariko nari nzi ko ari Uwiteka wenyine wamfashije gutsinda ubwo bwoba!

Hari ikintu runaka urimo guhura na cyo kigutera kumva uhangayitse cyangwa ufite ubwoba? Nta kintu cy’amafuti cyane utavugana n’Imana. Iragusobanukiwe byimazeyo n’ibyakubayeho bikagutera ubwo bwoba, kandi yiteguye kugufasha. Birashobora kuba nkanjye, Izakuyobora intambwe ku yindi. Haracyari ibintu bimwe na bimwe kuri interineti ntinya. Ahari iri sengesho rizagufasha kuzanira ubwoba bwawe So wo mu ijuru ukunda.

Gusenga: Data, ndagushimira ko uzi ibyanjye byose, ibyo nanyuzemo byose. Uzi ibintu bintera ubwoba, kandi ndaje kuri wowe nonaha nkuzaniye (vuga ubwoba bwawe). Ndagushimira ko unyumva, kandi ko umfitiye umugambi. Ndagusaba ngo umpe ubuntu n’imbaraga zo guhangana no gutsinda ubu bwoba, kandi nzaguha icyubahiro cyose. Ibi mbisabye nizeye mu Izina rya Yesu, Amena.

Byanditswe na Gemma Gardner, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 18 Mutarama 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *