Yesu, Jambo ry’Ubuzima

“Jyewe na Data turi umwe.” Yohana 10:30

Mu ntangiriro, mbere yuko ikindi kintu cyose kibaho, hariho Jambo ry’ubuzima, wari kumwe na Data na mbere y’uko isi iremwa. Hamwe na Mwuka bari batandukanye, kandi hamwe, bari Imana. Imana iravuga iti: “Habeho umucyo.”

Isi yabayeho kandi ikiremwamuntu kiravuka, ariko umwijima wo mu mwuka wari urekuwe wagombaga kwanduza isi. Inzoka yari yinjiye mu byo Imana yaremye yinjiza icyaha. Umuntu agwa kubera uburiganya bwayo atandukana n’Imana. Umwijima urategeka kugeza, igihe cyagenwe cyuzuye, Imana yohereza Umucyo wayo mw’isi, kugira ngo binyuze muri Uwo umubano w’abantu n’Imana ugarurwe.

Yesu yavuye ahantu h’icyubahiro kandi yasamwe kubw’Uwmuka Wera kandi avuka yicishije bugufi. Yaje kuzana umucyo mu isi yijimye. Ukuza kwe kwahishuriwe abungeri n’ingabo zo mu ijuru z’abamarayika, boherejwe n’Imana. ‘Abantu babaga mu mwijima babonye umucyo mwinshi’. Kubatuye munsi y’igicucu cy’urupfu umucyo mushya warabarasiye. Wera kandi utandujwe n’icyaha cy’isi, Jambo ry’ubuzima ahinduka umuntu.

Noneho yari mu isi, kandi nubwo isi yaremwe binyuze muri We, isi ntiyamumenye. Ukuza kwe kwari kwarahanuwe n’abahanuzi imyaka myinshi mbere kandi byanditswe mu Byanditswe, ariko abantu ntibamumenya. Yaje nk’Umucunguzi n’Umukiza wabo, ariko gucungurwa kwarasuzuguwe agakiza karangwa. Yari azi kuribwa n’umubabaro; umuntu wamenyereye intimba, uzi agahinda icyo ari cyo, nyamara Yasangiye urukundo rw’Imana n’abantu bose yahuye na bo. Umuntu wese wamwakiriye, ndetse n’abizeraga Izina rye bose yabahaye uburenganzira bwo kuba abana b’Imana, kuvuka ubwa kabiri, batavutse nkuko umuntu avuka, ahubwo babyawe n’Umwuka Wera, n’Imana.

Reba akanyamuneza k’Intumwa Yohana asobanura ibyamubayeho mu kugendana n’uyu mugabo imyaka igera hafi kuri itatu: “Uwahozeho kuva mu ntangiriro, wari wamenyekanishijwe n’abahanuzi ko ari Umukiza w’isi yahishuriwe twe. Twaramwumvise kandi turamubona. Uyu mugabo ukomoka i Galilaya, Umucyo w’isi waturutse ku Mana, twabanye na we kandi twamukozeho! Uwaturutse imbere ya Data kugira ngo atwereke Inzira igana ku Mana ubwe ni Jambo ry’ubuzima. Twiboneye ubwenge bwe, urukundo rwe n’impuhwe kandi twagendanye na We kandi tubaho mu gicucu cye. Asezeranya ubuzima bw’iteka abantu bose bazamwakira, kandi ndashaka kubamenyesha ubungubu ukuri ku byo nabonye kandi numvise. We wenyine ni inzira igana ku buzima no ku Mana ”.

Mwakire nonaha umenye umunezero w’umubano mushya n’Imana Data.

Gusenga: Data, urakoze kubw’umwana wawe. Urakoze kuko binyuze muri We ndakubona kandi nkegerezwa imbere yawe, maze gusogongera ku munezero w’agakiza kawe. Mfasha kubwira abandi uku kuri, kugira ngo nabo bamenye umunezero wo kugendana na Jambo ry’ubuzima. Mu Izina rya Yesu. Amena.

Byanditswe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 19 Gashyantare 2021

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *