Amahitamo ya mbere y’Imana

‘Yesu aramubwira ati “Mariya.” Arahindukira amwitaba mu Ruheburayo ati “Rabuni” (risobanurwa ngo “Databuja.”)Yesu aramubwira ati “Ntunkoreho kuko ntarazamuka ngo njye kwa Data, ahubwo jya kubwira bene Data yuko nzamutse ngiye kwa Data ari we So, kandi ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.” Mariya Magadalena aragenda, abarira abigishwa inkuru ati “Nabonye Umwami”, kandi abatekerereza ibyo yamubwiye.’ Yohana 20:16-18

Nubwo nasomye iyi nkuru inshuro nyinshi, ntabwo nigeze ntekereza cyane ku mahitamo Yesu yakoze y’uwo yakwiyereka bwa mbere. Tubona Yesu, akizuka ava mu bapfuye, yambaye umubiri wo kuzuka, afite ubutumwa bw’ibyiringiro ndetse n’agakiza ku bantu bose. Kuboneka kwe kwari kuzanira isi yose impinduka. Yashoboraga kwiyereka uwo ashatse wese. Ese, ni nde yahisemo? Ni Mariya Madagalena, umugore ndetse n’umuntu wari wigeze kuba arimo abadayimoni benshi.

Ibaze iyo uba uri mu mwanya wa Yesu ufite guhitamo uwo wiyereka. Yari kuba nde? Ese yaba umuntu ukomeye, nk’umwami, cyangwa umuntu w’intungane ukiranuka, cyangwa umuntu w’umunyembaraga? Hano dusoma ko Yesu yatoranije Mariya, akamuha icyubahiro kirenze uko twabyumva. Mu bihumbi n’ibihumbi by’abakurikiye Yesu wazutse ni we  wagombye kuba uwa mbere. Yatoranijwe mbere y’undi uwo ari we wese, yewe na mbere ya za ntumwa cumi n’ebyiri (zari zisigaye ari cumi n’imwe).

Byankoze ku mutima cyane ko Yesu yatoranije umugore, umuntu utarufite umwanya w’icyubahiro mu myanya ikomeye y’icyo gihe. Uretse n’ibyo, ashobora kuba yari umuntu bazungurizaga umutwe, basuzuguraga, kuko yigeze kugira ingorane cyane akeneye gufashwa rwose. Imana ifite ku mutima abantu bashenjaguwe, bakennye, kandi bababaye. Imana Ikunda kuzamura abari baracishijwe bugufi.

Mu minsi ye ku isi Yesu yakoreye umurimo we cyane mu bakene, mu bababaye, abanyabyaha ndetse n’abashenjaguwe. Ibi byarakaje Abafarisayo ndetse bitera urujijo intumwa. Ariko byamuzaniye ndetse bizanira Se wo mu ijuru umunezero n’ibyishimo.

Nyuma yo kuzuka kwe Yesu yiyeretse Mariya Magadalena bwa mbere,  mbere y’uko abandi bose bamubona. Inkuru ikomeza nyuma Yesu agiye mu ijuru akatwohereza Umwuka we gusohoza ubushake bw’Imana ku isi. Aracyafitiye urukundo rwinshi ndetse n’impuhwe nyinshi abari mu byago. Ushobora kutiyumva nk’umuntu ukwiriye, umuntu uhora atsinda, umuntu ahora aza ku mwanya wa mbere. Ntutinye, Imana igufite ku mutima wayo kandi irifuza kuguha icyubahiro cyo kuyimenya ku giti cyawe no kuyamamaza.

Gusenga: Ndifuza kugushimira Yesu ko wahisemo kwiyereka Mariya Magadalena bwa mbere. Ndagushimira ko wamukunze kandi nanjye ukaba unkunda. Nshobora kuba ntari ukomeye cyangwa uhiga abandi, ariko ibyo ntibyakubujije kunkunda ndetse no kuntoranya. Ndagukunda Mwami. Amen.

Byanditswe na Peter Brokaar, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 08 Mata 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *