“Nuko umwe mu banditsi yumvise bajya impaka amenya yuko abashubije neza, aramwegera aramubaza ati “Mbese itegeko ry’imbere muri yose ni irihe?” Yesu aramusubiza ati “Iry’imbere ni iri ngo ‘Umva Isirayeli, Uwiteka Imana yacu ni we Mwami wenyine. Nuko rero ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’ Irya kabiri ngiri: ‘Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko rirusha ayo gukomera.” Mariko 12.28-31
Mu materaniro yo ku rusengero rwacu yo ku rubuga aheruka umugore umwe yatanze ubuhamya. Amazina ye ntiyatangajwe ndetse n’ishusho ye ntiyagaragazwa neza kugira ngo hatagira umenya uwo ari we. Yavukiye kandi arererwa muri kimwe mu bihugu biri mu icumi bya mbere aho gukunda Imana yo muri Bibiliya bikwambura byinshi. Yumvise umusaraba ava mu bisilamu ahindukirira Kristu. Amaze kumenya ko ubuzima bwe buri mu kaga, yahunze igihugu cye asiga umuryango we kuva ubwo ntarongera kubabona. Ubwo ndeba ubuzima bw’uyu mugore (n’abandi nzi bameze nka we) mbona umuntu watakaje iby’agaciro byose yari afite kubw’urukundo akunda Imana imwe y’ukuri.
Ibi, rwose, ni itotezwa abenshi tutanatekereza, ariko ibyanditswe bituburira ko ´Mu minsi y’imperuka abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.’(2 Timoteyo 3.12-13). Mu muco wacu wa none Abakristu bavuga gukiranuka n’ukuri kw’ijambo ry’Imana barezwe ibinyoma kandi bamwe bahomba byinshi.
Muri Bibiliya hose bigaragara neza ko kumvira bigaragaza urukundo rw’Imana rw’ukuri. Turabwirwa ngo ‘Erega kumvira kuruta ibitambo’(1Samuel 15.22). Kumvira biri ku mutima wo kuramya by’ukuri. Imana ntabwo ishishikajwe n’ibyo twibwira ko turi kuyikorera, ahubwo ni mu kuba turiho cyangwa tutari kubaho tuyumvira. Petero yibutsa abasoma inyandiko ze ko mbere yuko baba abana b’Imana bagenderaga mu bujiji, bagira irari (kamere). Ariko ubu bahamagariwe kuba mu buzima bwera nk’abana bumvira (1Petero 1.13-16). Itangiriro ryo kumvira n’umutima wose n’ukwiyegurira Yesu wese, kurekera aho kwirwanirira ugahitamo kubaho nk’uko yabayeho yumvira Se. Ibi biganisha mu gukura mu buryo bw’Umwuka, umutekano, umugisha n’umubano wimbitse n’Imana mu byo duhura na byo mu buzima bwa buri munsi.
Isezerano rishya rigaragaza neza ko uburyo dufata abandi, niba tubakunda cyangwa tutabakunda, byerekana urukundo dukunda Imana by’ukuri. Mu by’ukuri iri ni isuzuma rikomeye. ‘Umuntu navuga ati “Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye. Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se.’ (1 Yohana 4:20-21). Nizera ko mbere yo gukunda abatubabaje, tugomba kubanza kubabarira. Uru ni urugendo rukomeye rutangirira ku musaraba igihe twese twumvise igiciro gikomeye Yesu yishyuye imbabazi zacu. Kubabarira si ubuntu. Iyo turekuriye abandi mu mudendezo w’imbabazi zacu, natwe turabohorwa – tukabohorerwa gukunda Imana by’ukuri kandi tukabohorerwa kumenya no kuba mu rukundo rwe kugeza ibwina mu mitima yacu.
Sindahura n’abantu benshi bibaza iki kibazo, ”ese nkunda Imana by’ukuri?” Ariko, nahuye n’abantu batabarika bibaza k’urukundo Imana ibakunda, abantu bifuza ubusabane bwihariye na yo. Ntiruhinduka, ntirugurwa, ntiruharanirwa, kandi ntacyo rugenderaho. Ariko nanone, kubaha amategeko abiri akomeye ni intambwe ikomeye ngo ugere ku mutima w’Imana Data. Urukundo rwayo rutemba mu mitima yacu kubw’Umwuka Wera, uwo yaduhaye.
Gusenga: Mana Data, ngushimiye ijambo ryawe ritwigisha uko tugomba kubaho. Ntabwo twagushimira uko bikwiriye igitambo gikomeye cy’urukundo cyerekanwe n’urupfu rwa Yesu ku musaraba. Reka urukundo rw’i Kaluvari rudutere kugukunda uko ubikwiriye no gukunda abandi uko udukunda. Ndakwiginze utwereke ibice by’ubuzima bitakumvira uduhe ubuntu bwo kuguhindukirira twihana dusaba imbabazi no gusanwa. Kubw’icyubahiro cya Yesu, Amena.
Byanditswe na Margaret Silvester, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 06 Gicurasi 2021.