Umushonge Usigwa ku Mugati Ukoze mu Nkeri

“Ariko dufite ubwo butunzi mu nzabya z’ibumba, kugira ngo imbaraga zisumba byose zibe iz’Imana zidaturutse kuri twe.” 2 Abakorinto 4:7

Hagati ku meza yo mu gikoni cya Nyogokuru hari urwabya rw’ikirahure rudasanzwe rwahoraga rwuzuye umushoge w’inkeri wakorewe mu rugo uryoshye kurusha indi yose nariye! Umuntu wese wageze ku meza ya nyogokuru kenshi yamenye nta kabuza ko hari ubutunzi mu rwabya. Urwabya ubwarwo ntabwo rwakururaga abantu ahubwo rwari igikoresho kibitse ubutunzi, ari bwo mushonge w’inkeri usigwa ku mugati!

Iyo Umwuka Wera ahumuye amaso yawe ku kuri kwa Yesu kandi ugafata umwanzuro wo kumwakira mu mutima wawe, uhinduka igikoresho cyuzuye ubutunzi bukomeye mu isi; Umwuka wa Kristo ubwe. Ubuzima bwawe noneho ukabubaho ufite intego n’icyerekezo.

Nshobora kuba umuntu wishimye, ariko iyo Umwuka w’Imana yemerewe gukora muri njye icyo abantu babona ni umunezero w’Umwami. Nshobora gukora ibishoboka byose nkaba umuntu mwiza, ariko munsi yo kuyoborwa n’Umwuka kugira neza Kwe muri njye kwayobora umuntu ku kwihana kukabahagarika aho bakira mu buryo bwimbitse. Iyo nemereye Umwami kuyobora no kwima muri buri gace k’ubuzima bwanjye, ntangira gusa nka Yesu mu myitwarire yanjye no mu bikorwa kandi abantu bakururirwa kuri we atari kuri njye.

Ndacyafite urwabya rwa nyogokuru. Ni urwibutso rw’ibihe byiza by’ahahise, ariko nanone, nta mushonge w’inkeri, urwabya rwatakaje  intego yarwo. Kimwe mu bintu bibabaje byaba ku mutima w’umuntu ni ukubaho nta  ntego nta n’icyerekezo; kuba urwabya ariko ntiwigere ugira ubutunzi.

Niba ari wowe uyu munsi ukaba wibaza intego yawe ari iyihe, ese nakubwira cyangwa nkakwibutsa Yesu Kristu? Ni umwana w’Imana watanze ubuzima bwe kandi amena amaraso ye ku musaraba kugira ngo ugirane ubusabane bwihariye na we, ubabarirwe ibyaha byawe kandi ube umwe mu bari mu rugendo rw’agatangaza buri muntu yakwifuza gukora. Imbabazi ze ni impano iruta izindi uzigera ukenera.

Uyu mwanya ntugucike. Ese nagutera imbaraga zo gufata umwanya wo gutuza ugasangiza umutima wawe Umwami? Ube umunyakuri ku ho uri ubu kandi no ku cyo ukenehe. Noneho ufate umwanya umutege amatwi.

Gusenga: Urakoze, Mwami Yesu, kuncira inzira kugira ngo mbeho ubuzima bufite intego mu bwami bwawe. Ndemera ko ngukeneye nk’Umucunguzi wanjye n’Umwami wanjye. Ndifuza kugaragaza uwo uri we kugira ngo abantu baze kuri wowe ntibaze kuri jye. Ngusabye imbabazi kubw’ibyaha byanjye n’ibihe byose nirebagaho gusa. Nongeye kugutumira ngo unyihishurire kugira ngo mbe igikoresho cy’ingenzi mu Bwami Bwawe. Mu Izina rya Yesu. Amena.

Byanditswe na Tracy Bankuti, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 08 Gicurasi 2021.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *