Niba…

“kuko niba mukurikiza ibya kamere y’umubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama.” Rom 8:13 BYSB


Imbwa yacu yitwa “Bess” ikunda ko tuyijungunyira agapira ikakirukaho . Iyo igafashe ikagarura iruhande rwajye igatwaye mu kanwa ikandeba mu maso nkaho yakambwiye iti “wongeye ukajugunya aka gapira byanshimisha nkongera kukirukaho.” Nkayibwira nti: “Bess, shyira agapira hasi mbone uko nkakujungunyira.” Nayo iti “OYA, banza ukajugunye mbone kukarekura “. Nanjye nti: “Ariko Bess, ntabwo byashoboka ko nakajugunya ukigafite mu kanwa ” Bess nayo iti: ” Ibyo ndabizi ariko iyo ngashyize hasi hari igihe uhita ugatwara. “
Ese waba warabonye ko Amasezerano  y’Imana menshi  afite ibisabwa ngo asohore? Nitwatura ibyaha, azatubabarira (1 Yohana 1:9). “Kandi iyi migisha yose izakuzaho, ikugereho niwumvira Uwiteka Imana yawe (Gutegeka kwa kabiri 28:2). “Abantu banjye … nibicisha bugufi bagasenga, … bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu” (2 Ngoma 7:14).
Imana irashaka kuduha umugisha mubyo dukeneye byose.  Ariko ntiyabikora mu gihe tutarakora uruhare rwacu. Kandi akenshi uzasanga uruhare rwacu ari  ikintu twagundiriye tugomba kurekura. Ni nk’aho itubwira iti: “Icyo ugundiriye, gishyire mu biganza byanjye maze urebe uko bigenda.” Nibyo koko hari igihe tukirekura ikagitwara kuko izi neza ko aribyo bidufitiye umumaro. Kandi akenshi ibintu twanga kurekura nibyo bitubuza kwakira ibyo Imana ishaka kuduha , ndetse bikatubera imbogamizi yo gukora umugambi w’Imana mwiza kurushaho.
Turahihamagarirwa guha agaciro mu by’ukuri ibyo Imana isaba – gukora ibyo idusaba, tuzi neza ko nitubikora, tuba twishyize mu mwanya mwiza wo kwakira ibyo byose yadusezeranije kuduha.
Nibaza ko bibabaza Imana iyo tuyibujije kuduha umugisha kubera ko tudashaka kureka kugundira ibyo dukwiye kurekura.
Gusenga: Mana Data, ndagusaba ngo unyereke ibintu biri mu buzima bwajye ushaka ku ndekura. Umbabarire kuba nari narabigundiriye. Ndemera ko igihe cyose nkibigundiriye mpomba imigisha wifuza gusuka mu buzima bwanjye. Nkeneye ko umfasha nkabirekura. Ndakwingize umpe ubuntu bwo gutangira kubirekura uyu munsi.

Yakuwe muri Seeds Of Kingdom yo ku itariki ya 12 Kanama 2020

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *