Iyambure Intwaro Zawe

“Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.” Abefeso 6:10-11.


Iki cyanditswe cyo mu Befeso 6:10-18 kirazwi cyane. Niba dushaka gutsinda umwanzi wacu satani, dukeneye kwambara intwaro z’Imana arizo: umweko w’ukuri , gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza, inkweto ari zo butumwa bwiza bw’amahoro bubiteguza, ingabo yo kwizera, ingofero y’agakiza , no gutwara inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana. Usoma umutwe w’inyigisho y’uyu munsi ushobora kuba wibaza muti ” uyu arikuvuga iki ?” Ubutumwa bw’uyu munsi ni ubwo kugufasha kugirango wingenzure urebe ko utambaye intwaro zawe aho kwambara iz’Imana . Niba uzambaye ihutire kuziyambura.

Ntushobora gutekereza kwambara imiguru ibiri yinkweto, cyangwa ingofero ebyiri cyangwa inkota ebyiri kuboka kwawe.  No gushaka kuba wabikora ubwabyo birasekeje cyane, ariko byaba binateye isoni kubona umuntu wambaye imyambaro ibiri. Ukuri kuribi nuko iyo dufite intwaro ebyeriimbere yacu, tuba tugomba guhitamo iyo dushaka kwambara. Ntitwazambara zombie, kuko imwe yabangamira indi.

Iyo bigeze ku ntwaro z’Umwuka zivugwa mu b’Efeso 6, dukeneye kwibaza neza  niba tutaramaze kwambara intwaro zacu bityo ntidusige umwanya w’’iz’Imana. Ese aha ndashaka kuvuga iki ? None, aho ntiwaba wambaye umweko w’ukuri kwawe? Ibyo wahisemo kwizera ku Mana no ku Ijambo ryayo ndetse n’icyo rivuga ku rukundo igukunda, byaba ari ukuri?  

Aho gukiranuka kwawe siko waba wambaye nk’icyuma gikingira igituza wizerako imirimo myiza ihagije kugirango unezeze Imana ? Waba wambaye ingabo yo kwizera kwawe, witeze ko kwizera imbaraga zawe zihagije kukurinda ibitero by’umwanzi? Cyangwa inkota witwaje yo ku kurinda ni iyawe ubwawe, wiringiye ko warwanya umwanzi mu mbaraga zawe ubwawe.

Ukuri ni uko intwaro zacu zidahagije na gato ku murimo dufite buri munsi nk’abakristu. Dukeneye kuzikuramo mbere y’uko twambara intwaro z’Imana. Aha sibyabindi byo kureba ibyajyana,  ngo nimvaga duke twajye nutwe birajyana . Abefeso 6:11 habivuga neza. Pawulo atubwira ko dukwiye kwambara intwaro zose z’Imana. Izacu zose dukeneye kuzita noneho  iz’Imana zose zikabona umwanya wazo. Uyu munsi fata umwanya maze ubaze Imana intwaro waba wambaye.  Ese haba harimo zimwe muzawe wasimbuje izi Mana mu buryo bumwe? Izayo zakorewe wowe neza kandi nizo zigukwiriye.

Gusenga: Mwami Mana, ndagushimira intwaro wangeneye. Ndagusabye ngo inyereke, kubw’Umwuka wawe Wera, niba nambaye intwaro zanjye. Niba ariko bizemeze, ndagusabye umfashe, kubw’ubuntu bwawe, kuzivanamo kandi mpisemo ahubwo kwambara izawe. Menye ko muri ubwo buryo bwonyine aribwo nshobora kuba ndinzwe by’ukuri kandi ngashobora guhagarara ndatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. Amen.


Yakuwe muri Seeds Of Kingdom yo ku itariki ya 14 Kamena 2020

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *