“Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.” Ni ko Imana yanyu ivuga. “Muvuge ibyururutsa imitima y’ab’i Yerusalemu, mukomere muhabwire ko intambara zaho zishize kandi yuko gukiranirwa kwaho hakubabariwe, n’ibyaha byaho byose ko habihaniwe kabiri n’Uwiteka.” Yesaya 40:1-2
Abantu b’Imana bari barayigomeye. Bibaviramo kubura uburinzi bwo mu mwuka ndetse baba n’abanyajye hanze y’i Yerusalemu. Bagezweho n’ingaruka z’ibyaha byabo bwite. Ariko igihe cyaje kugera Imana ibagirira impuhwe ivuga ko bababajwe bihagije. Barihana basubira iwabo i Yerusalemu. Ubwo nibwo Imana yatanze aya mabwiriza, yo guhumuriza abantu bayo.
Kuko, ni ukuri ko akenshi, iyo abantu bahuye n’ibintu bituma babona ukuri kuri bo ubwabo ndetse n’ibyari bihishwe bigashyirwa ahagaragara, amwe mu marangamutima ya mbere bagira ni ikimwaro. Tujya Tuvuga ko abantu bubitse umutwe kubera ikimwaro – nta muntu n’umwe bashaka kureba mu maso. Ikimwaro kikaba kimwe mubigenga ubuzima bwabo. Ariko Imana ntishaka ko tuguma muri ubwo bubata bwo kugengwa n’ikimwaro.
Ubwo abantu bari bamaze kugaruka i Yerusalemu,Imana yashakaga ko bamenya ko ibyaha byabo byishyuwe kandi ko babariwe, ndetse yifuzaga ko bamenya Ihumure ryayo. Kuko, kutakira ihumure ry’Imana byari gutuma ikimwaro gikomeza kuganza imyitwarire yabo n’ubuzima bwabo bukurikira. Ikimwaro gikora nk’igicu kuhazaza hawe kikakubera n’inzitizi kubyo ushaka gukorera Imana byose.
Kenshi mu myiherero yo gukira no mu masomo, Umwuka Wera yakoze ku buzima bw’abantu. Hari igihe mba mu mwanya wo gutega amatwi umuntu yatura ibintu ibibi yakoze byagize ingaruka ku buzima abayeho uyu munsi. Kuri bamwe, ibi bishobora kuba ibihe byuzuye ikimwaro gikomeye. Ariko Yesu yapfuye ngo tuabarirwe. Umwanzi ashaka ko twicwa n’ikimwaro ariko Imana irashaka ko tumenya ihumure rizanwa no kubabarirwa ibyaha, nitumenya ko Imana itatwanze kubera ibyo twakoze. Itubwira ko ibyaha byacu byishyuwe, kandi ikintu Imana idashaka ni uko dukomeza kwigaragura mu mwabo w’ikimwaro.
Amabwiriza y’Imana rero, ni ukuzana ihumure ryayo mu buzima bw’abantu bayo, kugirango ntibababarirwe ibyo bakoze mu gihe cyashize gusa ahubwo banakire. Satani ashaka gukoresha amateka yacu ngo acireho iteka ejo hazaza hacu. Ariko umusaraba uhagaze hagati yacu n’ibyaha byacu ndetse n’ihumure ry’Imana ritemba riturutse ku musaraba risendera mu mitima ikomeretse ikayikiza ndetse ikanayiha ibyo ikeneye byose ngo ikomeze ubuzima ihumurijwe, yarakize kandi yaranasaniwe gukoraumurimo w’Umwami Imana.
Gusenga: Urakoze Mwami Mana, kuba ihumure ryawe rihora ribereyeho abo bose bemeye kureba ukuri k’ubuzima bwabo maze bakakugarukira. Urakoze kuba imbabazi zawe zuzuye. Umfashe Mwami kwakira ihumure ry’urukundo rwawe no kutemerera ikimwaro kubangamira ejo hazaza hanjye. Mu izina rya Yesu, Amena.