“Sawuli ageze i Yeruzalemu agerageza kwifatanya n’abigishwa ba Kristo. Nyamara bose baramutinya ntibamushira amakenga, kuko batemeraga ko yabaye umwigishwa we koko. Nuko Barinaba aramujyana amushyikiriza Intumwa za Kristo…” Ibyakozwe 9:26-27 (Bibiliya Ijambo ry’Imana)
Maze iminsi nsoma igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa nongeye gutangazwa bushya n’Itorero rya mbere. Buri munsi bongererwaga abakizwa, imbaraga z’Imana zidasanzwe zagaragaraga buri munsi kandi ubuzima bwa benshi bugahinduka, uko Ubutumwa Bwiza bwabwirizwaga mu mwuzuro wabwo. Abatewe n’abadayimoni barabaturwaga. Abaremaye, abatabona n’abatumva bagakira. Abantu barabatizwaga ndetse ubuntu bukomeye bw’Imana bwari ku Itorero (Ibyakozwe 4:33)
Nyamara ibyo bihe byiza ntabwo byatinze. Duhita dutangira kubona Intumwa zijyanwa mu nkiko zikanakubitwa (Ibyakozwe 5), Sitefano yicishwa amabuye (Ibyakozwe 7) ndetse no kwaduka kwa Sawuli w’i Taruso, wafataga kandi agatwara abakristo mu nzu z’imbohe. Baramutinyaga cyane kubera uburyo yari amaramarije kurwanya Itorero ryari riri gukura. Sawuli yafataga kumaraho “abigishwa ba Yesu” ndetse n’imyizerere yabo nk’inshingano ye (Ibyakozwe 8).
Dusoma ko Sawuli yari mu nzira ajya i Damasiko guta muri yombi abakristo baho, ubwo yatungurwaga no gutabwa muri yombi n’Imana. Yikubita hasi ndetse amara igihe ahumye, Sawuli yari ahuye n’Imana mu buryo bwari bugiye guhindura ubuzima bwe burundu. Uwahoze atoteza ukwizera yahindutse uwamamaza uko kwizera, kuko yarashoboye kwemeza mu buryo bukomeye uwo bahuraga wese ko Yesu ari we Kristo koko.
Nyamara abakristo bari bakimutinya cyane kandi banatinya kumwakira mu muryango w’abizera. ‘Nuko [ariko] Barinaba aramujyana amushyikiriza Intumwa za Kristo’ (Ibyakozwe 9:27). Nkunda ariya magambo abiri ngo “nuko (cyangwa ariko) Barinaba….” Ni bangahe muri twe bakesha umuntu runaka (umeze nka Barinaba) kuba yaratwizeye akemera kuduheka ubwo abandi bose batashakaga kutwikoza. Nagize abantu benshi bameze batyo mu buzima bwanjye kandi mbashimira Imana. Bari bafite amaso areba ibirenze intege nke zanjye n’ubwana nari mfite icyo gihe ahubwo bakareba uwo Imana yandemeye kuba. Ntabwo banteye imbaraga zo kuba uwo ndi we wanyawe gusa ahubwo bananshyiriyeho uburyo bwo guhindukira abandi umugisha. Nzahora nzirikana ba “Barinaba” bo mu buzima bwanjye ndetse n’umwete banteye wo kuba uwo Imana yampamagariye kuba.
Nibaza ari nde wakubereye ‘urema abandi agatima’ mu buzima bwawe (Ibyakozwe 4:36, Bibiliya Ijambo ry’Imana)? Waba uheruka kumushimira? Niba umeze nkanjye, hari umubare munini w’abantu bameze batyo benshi mu buzima bwanjye. Ni nde Imana irimo kugusaba ko wagendana na we ukamukomeza muri iki gihe? Njya numva ab’iki gihe barira bati ‘tuzakura he ba mama, papa, bashiki na basaza bacu mu mwuka? Ni nde uzaducira inzira mu gihe dushakisha gukurikira Kristo no guhinduka abo yaduhamagariye kuba bo?’ Waba uri umwe muri abo bifuza kuzamura ukuboko, bagatera intambwe bakemera kwizera no gukomeza abarimo bagerageza gushaka umwanya n’impamvu y’ubuzima bwabo mu Mana? Ni nde uzi niba Imana itazakuragiza “Sawuli w’i Taruso” – uzahindura isi nyamara uyu munsi ukiri kurerwa.
Gusenga: Urakoze Mana, ku bwa benshi bankomeje, bakampugura ndetse bakanshyigikira. Nanjye ndashaka kuba Barinaba ku bandi banzengurutse. Unyereke uko mbigenza. Unyereke abo ushaka ko mbera Barinaba. Mu izina rya Yesu. Amen.
Yanditswe na Sue Cronk ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 18 Kamena 2020