Inzara n’Inyota

Inzara n’Inyota

“Hahirwa abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, Kuko ari bo bazahazwa.” Matthew 5:6

Inzara – kwifuza guhazwa imbere muri wowe; kuba hari aharimo ubusa hakenewe kuzuzwa. Uhereuka kugira inzara ryari? Ndavuga kugira inzara, itari iy’ifunguro rya ni mugoroba, kugira inzara nk’aho umaze iminsi utarya, umubiri wawe wifuza cyane icyo kurya.

None se Imana yo? Twaba tuyifitiye inzara? Dufite inyota? Dawidi yari afite inyota ubwo yandikaga aya magambo: ‘Mana, ni wowe Mana yanjye ndazindukira kugushaka, Umutima wanjye ukugirira inyota, Umubiri wanjye ugukumburira mu gihugu cyumye‘ (Zaburi 63:2). Twaba natwe hari ubwo twageze ahantu nk’aha? Birashoboka ko ariho turi uyu munsi, dufite inyota yo kuba mu bwiza bw’Imana. Niba ariko bimeze, tuzahazwa. Iryo ni isezerano, ntabwo tuzahabwa ibituma dusunika iminsi, cyangwa inzara iba icogoye, ahubwo tuzahazwa. Iyo igikombe cyuzuye, nta hantu haba hasigaye wagira ikindi wongeraho.

Bitangirana no kwifuza Imana mu mitima yacu mu buryo bukomeye. Ariko kandi bitangira no gufata icyemezo. Ese mbayeho kubwanjye cyangwa mbanye n’Imana? Imana niyo pfundo ry’ubuzima bwanjye? Cyangwa turatana maze tukikorera ibyacu, twiringiye ko izadusanga maze ikadufasha mu gihe tuyikeneye? Turabizi ko iri kumwe natwe ibihe byose, ariko akenshi ibindi bintu biza hagati yacu nayo. ‘Kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga, kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga kuko ibyo bihabanye’ (Abagalatiya 5:17). Ahari ibintu bihabanye, haba hari gucikamo ibice. Kandi iyo umuntu afite ibimusunika biduhuza bitera gucanganyikirwa n’urujijo.

Reka duhange amaso Imana, uko tuyishaka mu bihe byose ndetse no mu byo tunyuramo byose. Duhore tuzi ko iri kumwe natwe mu bice byose by’ubuzima bwacu. Ese twavuga by’ukuri ngo: “ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka?” Ibyanditswe bitubwira ngo ‘Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira’ (Abagalatiya 5:16).Icyo gihe umubiri – kwifuza kwacu kubi, ibyo turarikiye bibi – ntibizagira urutabi kuri twe. Tuzagira guhuza n’Imana kubw’Umwuka wayo. Azadufasha kunyura mu bihe by’imiraba mu buzima bwacu kandi atuyobore ahatekanye.

Icyo dusonzeye ndetse n’icyo tunyotewe nicyo ubuzima bwacu bwerekezaho. Hariho ibintu byinshi isi itanga byaduha guhumurizwa kutari ukuri ndetse no kwinezeza by’igihe gito. Ariko iyo twasogongeye umunezero w’Imana, iyo tumaze kumva uburyohe bw’urukundo rwayo, iyo tumenye ubutunzi bw’ubuntu bwayo, icyo gihe niho duhazwa.

Ese dufite inzara? Yesu yaravuze ngo, ‘Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire’ (Ibyahishuwe 3 :20). Ese dufite inyita ? Noneho twanywa ku Isoko y’Ubuzima ya Yesu. Yesu yaravuze ati, ‘Ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho’ (Yohana 4:14).

Gusenga: Mana Data, Nshobora kwifuza ibintu byinshi. Ibyo nifuza n’ibyo ndangamiye ni byinshi. Rimwe na rimwe ibyo nkeneye birandenga. Ariko Ijambo ryawe rimpamagarira gushaka Ubwami bwawe, maze ukazatandga ibyo nkeneye byose mu buzima ndetse no gukiranuka. Nyereka uko nakugirira inzara n’inyota, Mwami, kugira ngo mbashe guhazwa, mu izina rya Yesu. Amena.


Yanditswe na Ron Scurfield ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 19 Kamena 2020


Iyandikishe hepfo hano ujye ubona izi nyigisho muri email yawe

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *