Umunsi w’Abapapa

“Izakwishimana inezerewe. Izaturisha ubwoba bwawe bwose ikoresheje urukundo rwayo. Izakunezererwa iririmba.” Zefaniya 3:17 (NLT)

Maze igihe gito ndebye filime ivuga ku mibanire ya A.A.Milne, wanditse inkuru zitwa ‘Winnie the Pooh’ n’umuhungu we, Christopher Robin. Ntabwo nari nzi uburyo ubuzima bwa Christopher Milne bwari bwuzuye agahinda: ababyeyi ntabwo bamwishimiye kuva akivuka kuko bari biringiye kuzabyara umukobwa bakamwita Rosemary ndetse bajyaga banamwambika amakanzu y’abakobwa.

Hanyuma ise aje kwandika ibitabo byaje kwamamara, Christopher ahinduka umuntu uzwi cyane kurusha se, kuko yari we ‘Christopher w’ukuri’ izo nkuru zavugagaho mu by’ukuri, byatumye abandi bana bamunnyuzura ku ishuri maze ibyari ukutamwishimira kw’ababyeyi be bihinduka kumuriraho, kugeza ubwo Christopher yaje kwandika nyuma ati: “kuri jye bisa nk’aho data yageze aho yageze yuririye ku bitugu by’ubwana bwanjye, yanyibye izina ryanjye ryiza maze ntiyagira icyo ansigira na kimwe uretse kumenyekana nk’umwana we bidafite icyo bimaze.”

Ise ntabwo yamugiriye nabi cyane yabigambiriye. Na we yari yarangijwe binyuze mu guhungabanywa n’Intambara ya Mbere y’isi. Mbega ukuntu iyi nkuru ibabaje cyane! Nubwo nta numwe muri twe wanyuze mu bisa neza neza n’ibya Christopher Milne, bamwe muri twe twanyuze mu bisa na bimwe mu byamubayeho.

Uyu munsi (ejo ku cyumweru) ni umunsi w’Abapapa mu Bwongereza, benshi baraza gushaka uburyo budasanzwe butandukanye bwo kongera guhura na ba se (bakurikiza amabwiriza yo kwirinda no kutegerana), abenshi byibuze baraza kuba bibuka ba se. aho waba uri hose mu isi, wenda uyu munsi ni umunsi mwiza wo gutekereza uko warezwe n’umubyeyi papa wahano mu isi, wibuka na none ko muri Yesu dufite Data wa Twese uri mu Ijuru. Ibyo twibuka byaba ari iby’umunezero, bizana igitwenge mu maso yacu, cyangwa ari ibigoranye kandi bibabaje, bizana amarira mu maso yacu, cyangwa kuri bamwe, ni uguhohoterwa, bizana kumva barabuze ubutabire ndetse bikabyutsa umujinya, ntitugomba guhera mu mateka yacu. Data uri mu ijuru arifuza ko tumwegera tugasangira byose nawe, ibyiza, ibibi ndetse n’ibiteye agahinda, maze tukakira umuti womora wo guhumurizwa nawe ahakomeretse, ndetse nk’uko icyanditswe cy’uyu munsi kibivuga, izaturisha ubwoba bawe bwacu, kugira ngo tumenye by’ukuri kurerwa nayo nka Data.

Hashize igihe kinini ubwo nari nagiye kwa muganga w’amaso nganira n’umugabo wari ugiye kumpa indorerwamo zanjye. Ambwira iby’umwana we muto w’umuhungu, wari urwaye uburwayi bwo mu mutwe. Nabonaga agahinda mu maso ye, ariko atangira kumbwira uburyo amutwara ku mikino y’umupira w’amaguru, kandi mu maso he haracya uko ambwira uburyo baba biteguye kujya kureba imikino yose ikipe yabo ikinira ku kibuga cyayo ndetse n’uburyo bibanezeza kuba bari hamwe. Maze arambwira ngo, “ntakubeshye, ntekereza ko abikunda kubera ko mbikunda.”

Ese uwo siwo mutima wa Data wo mu ijuru? Twese dufite ibibazo n’ingorane mu buzima bwacu. Mu maso ye, twese dufite ‘ubumuga’ mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kandi biramubabaza kuba dufite ibyo turwana na byo mu buzima.

Ariko ntabwo adusobanura ashingiye ku bikomere, intege nke n’ingorane zacu. Areba ku birenze ibyo. Wowe nanjye turi abana be. Kandi nk’uko icyanditswe cy’uyu munsi kibivuga, arakunezerewe, aranezerewe. Anezezwa n’iyo tumaranye umwanya na we, dusuka imitima yacu imbere ye ndetse tugatega amatwi uko agira ibyo atubwira.

Icyo ni cyo gihe tumenya uwo ari we by’ukuri. Kandi uko turushaho gukora ibi, ni ko turushaho gukunda ibyo akunda, nka wa muhungu w’umuganga w’amaso, dushaka kwifatanya na Data wo mu ijuru mu byo ari gukora, ari byo biduha umunezero ariko kandi bikamunezeza.

Gusenga: Mana Data uri mu ijuru, ndashaka kumarana nawe igihe uyu munsi, ngusangiza ibyo nibuka kuri papa wa hano ku isi ndetse n’uko nabyitwayemo. (Wenda ufate akanya utekereza maze ushimire Imana Data ku bihe papa wo mu isi yakugaragarije bimwe mu bigize akamero n’imiterere y’Imana … kandi umubwire icyo aricyo cyose cyari kigoranye, kikakubabaza cyangwa kikakurakaza … Ushobora gukenera kuyisaba kugufasha kubabarira papa wawe wa hano mu isi). Mana Data uri mu ijuru, urakoze ko ndi umwana wawe, ukaba unkunda, ukanezererwa, ndetse ukaba uri kumwe nanjye aka kanya. Ndagusabye umfashe kumva ijwi ryawe ryuzuye ubwuzu no guhumurizwa. (Ufate akanya umwemerere avugane nawe mu mutima wawe). Urakoze, Data, ni mu izina rya Yesu, Amena.


Yanditswe na Julie Smith ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 21 Kamena 2020


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *