Kwicira Imyaka

“Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye.” Abaheburayo 12:1

Uyu mwaka, byabaye ubwa mbere jye n’umugabo wajye duhinga akarima k’igikoni duteramo imboga nyarwatsi, karoti, ibirayi n’inkeri. Mu kuzitera, nakurikije neza amabwiriza yari yanditse kugafuka k’umurama w’imboga ndetse na karoti,  ntera ku murongo umurama w’utubuto duto maze ndazitwikira. Jim (umugabo wanjye) yabaye umwizerwa mu kuhira ako karima k’igikoni, nuko bidatinze dutangira kubona ibyo twahinze bitangira kumera byumburira mubutaka!

Narebye kuri interinete ngo menye icyo dukwiye gukurikizaho ariko intambwe ikurikiraho yarangoye. Izi mboga nziza zameraga, zari zikeneye kwicirwa. Nagombaga kurandura nyinshi mu mboga nyarwatsi ngasiga uruboga rumwe buri sentimetero 15. Narishimye ubwo nasomaga ko imboga twaranduye twazikoresha muri salade, ariko byari bigoye kurandura kimwe cya kabiri kirenga cy’imboga zari zatangiye gukura. Aho nari nateye izi mboga nyarwatsi zari zameze ari nyinshi kandi zisa neza.  Ariko mugihe naziciraga, niyibukije ko nagombaga kubikora kugirango imboga nsize zibone umwanya uhagije wo gukuriramo .

Ubwo nabikoraga, numvise Umwuka Wera anyongorera ati: “uku niko ibintu bimeze mu buzima bwawe.” Nabonye ko ko akenshi ubuzima bwacu bwuzuramo ibintu byiza, ariko Umwuka Wera arantera umwete, kandi ndibwira ko ari kuwutera benshi muri twe, ko dukeneye kureba ibintu byuzuye mu buzima bwacu. Duhitemo ibikeneye umwanya uhagije ngo bibashe gukura, maze tugakuraho twitonze ibindi byinshi bibizengurutse bibibuza gukura.

Nanatekereje ku mugani Yesu yaciye muri Mariko 4 w’umuhinzi wabibye imbuto. Zimwe zaguye mu mahwa, zikuze amahwa araziniga ntizera imbuto. Yesu yabasobanuriye intumwa ze ko amahwa yanize izi mbuto ari amaganya y’iyi si n’ibihendo by’ubutunzi, n’irari ryo kwifuza ibindi.

Reka ntere umwete twese uyu munsi kureba mu buzima bwacu niba hari ibintu biri kuniga ibyo Imana ishaka muri twe kugirango byere imbuto mu buzima bwacu. Biranashoboka ko bitari ibintu bibi ubwabyo ariko bikaba biturangaza bikatubuza gutumbira ibyo Imana ishaka. Cyangwa bikaba ari n’ibyaha bitwiziringiraho nk’uko Icyanditswe cy’uyu munsi cyo mu Baheburayo 12  kivuga. Cyangwa tukaba icyo dukeneye arukugabanya ikintu kimwe runaka mu buzima bwacu. Urugero, akazi ni keza, ariko iyo dukora cyane ntitubone umwanya wo gusabana n’umuryango wacu cyangwa n’Imana, kaba gakenewe kubagarirwa/kugabanywa nka za mboga zajye, kugirango haboneke umwanya ibindi byakuriramo. Ibyo aribyo byose, reka tugendane n’Imana tugire ibyo dukura mubuzima bwacu kugirango ibyo yateye bibone umwanya wo gukura no kwera imbuto nyinshi.

Gusenga: Mwami Mana, ndabona ko ubuzima bwajye bwuzuyemo ibintu byinshi bitemerera ko ibyiza ushaka mu buzima bwanjye bikura. Ndagusabye umfashe kumenya ibyo ushaka ko nkura mu buzima bwanjye. Urampe kwizera ko uko nkura muri jye ibi bintu, uzazana gukura muri jye kandi ukanampa no kwera imbuto kubw’Ubwami n’icyubahiro byawe. Amena 


Yanditswe na Tanya Person ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 22 Kamena 2020


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *