Igihe Gikwiriye

Igihe Gikwiriye

“Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n’icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo.” Umubwiriza 3:1

Mperutse kugura amagi y’inkoko zibanguriye, aho nyuma y’igihe cyo kuyaturaga, azampa imishwi ine myiza cyane. Nari maze igihe kinini ntekereza kuyagura, nko kuva mu kwezi kwa kabiri, ariko igihe ntabwo cyari gikwiriye. Umuturanyi wanjye (uzi neza ibyerekeye inkoko) yambwiye ko byambera byiza gutangira guturagisha ayo magi mu kwezi kwa gatanu cyangwa ukwa gatandatu. Nagombaga gutegereza.

Nyuma yaho haje gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ aho nta mahirwe yo kugira ahandi ujya uretse ingendo za ngombwa cyane. Nagombaga kongera gutegereza nanone. Ariko aho gahunda yo kuguma mu rugo igabanukiye, nabonye ko igihe gikwiriye cyo kugura amagi kigeze. Ariko igihe cyo gutegereza cyari kitararangira. Nubwo nabonye amagi, nagombaga gutegereza igihe azararirirwa, akamena maze agahinduka imishwi; ndetse na nyuma y’aho ikazakura igahinduka inkoko zikuze, zikazanatera amagi yazo ubwazo.

Uku gutegereza kose kwatumye ntekereza ukuntu abantu tutagira kwihangana – ndabizi ko nanjye bijya bingora! Nshaka ko amagi ahinduka inkoko bitansabye gutegereza. Ariko Imana yo irabizi ko hari igihe cya buri kintu cyose, igihe cyo kuba igi n’igihe cyo kuba umushwi. Imana izi ibibera mu igi imbere, nk’uko izi ibibera muri twe imbere, uburyo n’igihe imitima n’ubungingo biri guhinduka ndetse bikanarushaho kumugandukira. Izamenya ko igihe kigeze cyo kutwimura ku rundi rwego rwo gukura kwacu. Ntitwabyihutisha, nubwo twaba tubishaka cyane.

Ibihe byose waba urimo uyu munsi, haba mu marangamutima cyangwa mu buryo bufatika, hari igihe cyagenewe buri kintu cyose na buri gikorwa munsi y’ijuru. Ariko nubwo ibi bihe bya none bisa n’aho bidasobanuka, nkuko ijambo ry’uyu munsi rivuga, ” icyagambiriwe munsi y’ijuru cyose gifite umwanya wacyo.” Ikigambiriwe ku magi yanjye uyu munsi ni uko akomeza kurarirwa akazahinduka imishwi. Birashoboka ko iki ari cyo gihe Imana ishaka ko umenya umugambi wayo kuri wowe muri iki gihe.

Gusenga: Data Wera, mfasha kumenya umugambi wawe ku buzima bwajye  muri iki gihe. Mfasha gutera intambwe ikwiriye mu gihe gikwiriye kugira ngo mpinduke kurushaho uwo umpamagarira kuba we. Amena 


Yanditswe na Kate Davies ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 23 Kamena 2020


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *