Kwakirana Ijambo Kwizera

Ijambo
Ijambo

“Sara asekera mu mutima ati “Ko maze gukecura, nzanezerwa ntyo kandi umutware wanjye akaba ashaje?”  Uwiteka abaza Aburahamu ati “Ni iki gishekeje Sara, akibaza ati ‘Ni ukuri koko nzabyara, nkecuye?’ Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy’umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu.” Itangiriro 18:12-14

Waba warigeze gushidikanya – ukanaseka – Ijambo ry’Imana ? Ntewe isoni no kuvuga ko jye byambayeho. Hari igihe njya ntekereza ko Ibyanditswe bimwe  byashyizwe hamwe nk’amagambo araho gusa, bityo umwifato wanjye kuri yo (nk’umunyafurira Y’Epfo w’ukuri) wabaye, “Yego, nibyo!” Dore kimwe muri mwene ibyo Byanditswe: “Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Ni ko Uwiteka avuga” (Yeremiya 29:11). Ibyo umuntu yanyuzemo n’ibyo ari kunyuramo uyu munsi bikomeye bishobora gutuma bigorana kwizera iki Cyanditswe. Ariko birantangaza ukuntu Imana izi neza neza uburyo ndetse n’‘aho yakanda’ kugira ngo numve.

Uko iki cyorezo cyagendaga cyiyongera ndetse n’uko ingaruka za gahunda yo  kuguma mu rugo zari zitangiye kugaragara, natangiye gutekereza ku bintu byinshi bishoboka mu buzima bwanjye, ubw’abana banjye n’abuzukuru banjye. Igitangaje ni ukuntu bitari bimpangayikije ahubwo narindi gutekereza gusa ikizava muri ibi kuri buri wese muri twe.

Ntibyatinze maze Imana inzanira iki cyanditswe cyo muri Yeremiya 29:11.  Iki gihe ho byari bitandukanye na mbere. Namenye neza mu mwuka muntu wanjye imbere ko imvugishije, kandi icyabigize iby’agaciro kurushaho ni ukuntu ntarindi gushaka igisubizo. Nibaza gusa ku kizakurikira. Ihumure Umwuka Wera yanzaniya uko yampaga iri Jambo, ryari ko byose Imana ibifite mu biganza byayo. Byahise bimpa amahoro arenze ayo umuntu yakwibwira.

Nongeye gutangwaza nanone n’ubuntu no kugira neza kw’Imana, nubwo narimfite kutizera. Ishimwe ryajye ryari ryinshi. Narihannye nsaba Imana guhindura umutima wanye, no kunkuramo umutima w’ibuye ikampa umutima mushya. Nanasabye Umwuka Wera kumfasha kurandura ibice byose byo kutizera kose nari narashyinguye kure mu bitekerezo byanjye. Birashoboka ko waba uri kwibona muri iyi nkuru yanjye?

Ntituzabe nk’Abisirayeri batashoboye kwakira amasezerano, kuko nubwo bumvaga Ijambo bataryakiranye kwizera (Abaheburayo 4:2) Reka tumaramarize kwakira ibintu byose Yesu yaturonkeye ku musaraba.

Gusenga: Mana Data, ndatura ko, nubwo nizera, nkeneye ko unkiza kutizera kwajye. Ntabwo buri gihe Nakiranye Ijambo ryawe kwizera, kubw’ibyo narakubabaje. Ndihannye kandi ndagusabye ngo umbabarire kandi unkureho kwanduzwa kwaturutse kuri uku kutizera. Mpisemo kwakira no gukomeza Ijambo ryawe mu mutima wajye, kugirango ntongera kugwa mu byaha ukundi. Mu izina rya Yesu. Amena.


Yanditswe na Doreen Bashford ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 24 Kamena 2020


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *