Ese wiyemerera kuryama ukaruhuka?

“Umutima wanjye uturize Imana yonyine, Ni yo agakiza kanjye gaturukaho.” Zaburi 62:1 

Muri iyi minsi abantu bakwiye kandi bagomba kuguma mu rugo, njye n’umugabo wanjye twabonye amahirwe yo gukora icyo imitima yacu yari imaze igihe yifuza, twakiriye ikibwana cy’imbwa cy’amezi cumi cyitwa Miya. Miya rero igira guhangayika no gutinya ku buryo umuntu aba yibaza icyabaye kuri iyi mbwa muri ayo mezi make imaze ku isi ku buryo byayiteye kumera gutyo. Tumaze gusobanukirwa impamvu itajyanywe kuba mu rugo rw’abahinzi-borozi, kuko iyo turimo kuyitembereza mu cyaro cyacu, ukuntu ireba inka, intama cyangwa ibyana by’indogobe, ihita ibyitaza ikabihungira kure.

Cyane cyane nk’iyo ihuye n’intama, ntushobora kumenya icyahungabanye kurusha ikindi hagati ya Miya n’intama . 

Izi ntama zemerewe kwisanzura mu nzuri zazo zizitiye, ariko nyamara n’uruzitiro ntabwo ruhagije ngo zumve zitekanye. Nta mushumba zifite. Zaburi 23:2 ivuga uko Yesu atujyana mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, ariko ni byiza kuzirikana ko kugira ngo uzabashe gutuma intama iryama bisaba ubuhanga, kandi bishoboka gusa ari uko ibintu byose byatumaga zihangayika kandi zikumva zidatekanye byavanyweho. Umushumba niwe ushakira intama ibyo kurya n’ibyo kunywa, niwe kandi umunya ko nta birondwe cyangwa ibindi bisimba byazikanga biri hafi aho cyangwa urusaku hagati mu mukumbi ruhari. Igihe ibi byagezweho, nibwo intama izaryama ikaruhuka. Iyo ntemberana na Miya mu nzira zinyura mu nzuri z’intama nkabona uko intama zihita zitatana zikanze bintera kwibaza uko byari kumera iyo umushumba wazo aza kuba ahari kandi afite inkoni n’inshyimbo byo kuzirinda?

Mu buryo bumwe, uko ni nako bigenda mu buzima bwa Miya. Hari ubwo ijya iryama rimwe na rimwe iyo itureba, igahumiriza ku maso yayo ariko ikaba iryamiye amajanja, haba akantu gato gakoma cyangwa kayica iruhande igahita ishiduka. Byayisabye kwiga kutwizera no kumenya ko itekanye kandi ikunzwe. Ubwo nibwo yabashije kujya ituza ikaruhuka. Twahindutse ’abungeri’ bayo, kandi nitwe ihita isanga iyo yumva idatekanye.  

Wowe se kuruhuka kwawe kwagenze gute muri ibi bihe? 

Uburyo isi yacu yiruka cyane bisobanura impamvu bitugora kuruhuka, ariko niba warananiwe kuruhuka no muri iyi minsi ibintu byose byagendeshejwe gahoro, igihe kirageze ngo ubaze Umwungeri wawe Mwiza impamvu? Yaturemye mu buryo butuma dukenera kuruhuka. Niba bikugora, afite ibisubizo  ukeneye. Wowe ushake akanya umubaze.

Gusenga: Mana Data, urakoze ko ufite ibisubizo by’ibyo nkenera byose. Urakoze ko uri Urutare rwanjye, agakiza kanjye kandi ukaba ubuhungiro bwanjye butanyeganyezwa. Ndakwingize unyereke impamvu ntabasha kuruhuka, impamvu ntafata akanya ngo mpumeke, ntuze. Unyobore ku gisubizo nkeneye kandi unyobore ku gukira no gusanwa. Unyobore aho nduhukira Data wo mu ijuru, Mu izina rya Yesu, Amen


Yanditswe na Tracey Smith, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 29 Kamena 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *