Wambaye indorerwamo zikwiye?

Wambaye indorerwamo zikwiye?

“Amategeko y’Uwiteka atungana rwose asubiza intege mu bugingo, Ibyo Uwiteka yahamije ni ibyo kwizerwa biha umuswa ubwenge,  Amategeko Uwiteka yigishije araboneye anezeza umutima, Ibyo Uwiteka yategetse ntibyanduye bihwejesha amaso.” Zaburi 19:8-9

Umwaka ushize nagiye mu bukwe. Nicaye mu rusengero nsoma gahunda y’amateraniro y’ishyingira, ntekerezako amagambo yandikishije inyuguti zitagaragara neza. Amateraniro atangiye, mbona hari n’ibindi byinshi bisa n’ibitagaragara neza. Kuko nari narigeze kugira ikibazo cy’amaso gikomeye, natangiye kugira ubwoba nibaza ko byongeye kuba. Nyuma yamateraniro, nibwo nakuyemo indorerwamo zajye ndazitegereza, njya nabona ibyo nari nakoze.  Nkiri mu rugo, nyuma yo kwisiga, nafashe indererwamo zishaje zabaga iruhande rw’amavuta yajye yo kwisiga aba arizo ngendana.

Vuba aha, Imana yanyibukije ibi byambayeho ubwo natekerezaga ku mumaro wo kureba neza muri ibi bihe turimo. Ni nk’aho buri munsi kuri televiziyo cyangwa kuri interinete (murandasi) duhabwa imibare n’ibyabaye biteye ubwoba, ibibi kurusha ibindi bishobora kuba, ibihuha n’amabwiriza adasobanutse. Niyo mpamvu tugeraho tugacanganyikirwa, tukagira ubwoba ndetse tugahangayika! Imirebe yacu yo mwuka ishobora kutabona neza.

Leta nyinshi ndetse n’abahanga mu bintu bitandukanye bashobora kuba basa n’abari kugorwa no kumenya ibikwiye gukorwa uko gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda  corona virus igenda yoroshywa, ariko Imana yacu yo ntijya iyoberwa icyo gukora. Ihora ariyo igena iby’ubuzima bwacu, uko tugira Yesu Umwami, nubwo ibihe biri guhindagurika mu isi buri munsi. Amagambo abiri niyo akomeza angarukamo muriyi minsi, kugira icyo utumbereye ndetse no kugarura ibintu mu murongo.

Dukeneye guhanga amaso Umwami Imana, Imana y’igihango cy’urukundo kandi yo kwizerwa ku bantu bayo maze tukajya byimbitse mu Ijambo ryayo, kuko Ijambo ryayo ritunganye, ridahinduka kandi ari iry’ukuri. Nk’uko Zaburi ya 19:8-9 nayo ibivuga, Ijambo ryayo riratunganye kandi ntiryandujwe n’icyaha. Uko dutekereza ku Ijambo ry’Imana n’umutima witeguye kumvira ibyo itubwira byose, iki Cyanditswe kidusezeranya ko Ijambo ryayo rizazana imbere mu mitima yacu gusanwa, gusubizwamo intego n’umunezero, rikanaduha ubwenge n’icyerekezo.

Nk’uko Zaburi 119:105 ivuga ‘Ijambo ryawe ni itabaza ry’ibirenge byanjye, Ni umucyo umurikira inzira yanjye.‘ Mbega umudendezo n’ibyishimo bituruka ku kuba dushobora guhagara dushikamye, dushoye imizi mu Ijambo ry’Imana muri ibi bihe bigoye! Wenda dukeneye gusubiza ku murongo imyumvire n’imirebere yacu ku biri imbere kugira ngo tumenye ko turi mu murongo umwe n’Ijambo ry’Imana.

Gusenga: Mwami, ndashaka gushikama mu Ijambo ryawe ndetse no kudateraganwa hirya no hino n’ibidasabonutse byo mu buzima bwanjye no mu isi. ‘Uwiteka nyereka inzira zawe, Unyigishe imigenzereze yawe.  Unyobore ku bw’umurava wawe unyigishe, Kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye, Ni wowe ntegereza umunsi ukira.’ (Zaburi 25:4-5) Amena.  


Yanditswe na Dianne Jones, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 30 Kamena 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *