Kwihangana

“Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba, mukomeze gusenga mushikamye.” Abaroma 12:12

Nkiri umwana, mama yakundaga kumbwira ngo “Kwihangana ni ingeso nziza.” Birashoboka ko nk’abandi bana bose ntakwihangana nari mfite. Yewe n’ubu ndi mukuru nasanze rimwe na rimwe kwihangana bigoye. Amasengesho asa n’aho adasubizwa, hari amasezerano yatinze gusohora ndetse n’ibindi bice by’ubuzima binsaba gutegereza. Gutegereza, bisa n’ibigorana, kuko kubera kamere yacu yaguye itwumvisha ko igihe cyacu ari cyo gihe gikwiriye kandi tubishaka NONAHA! Imyaka yose maze nkijijwe nahanganye n’iki kibazo. Ni ibintu bigaragara ko kutihangana nta sano bifitanye n’imiterere ya Kristo n’akamero ke, aribyo nifuza cyane ko birushaho kugenda biremwa muri jye.

Nyamara, uko imyaka yagiye ishira, kubera kutagira kwihangana nisangamo, nakuruwe mu buryo budasanzwe n’ibyanditswe bivuga ko dukeneye kwihangana.  Vuba aha, ubwo nasomaga inzandiko Pawulo yandikiye amatorero ya mbere mu busobanuro bwa Bibiliya bita ubwagutse mu cyongereza (Amplified version), naje gusoma umurongo uzwi cyane, Abagalatiya 5:22, ugaragaza imbuto z’Umwuka Wera. Igice cy’ingenzi cy’uyu murongo kivuga gutya ‘Ariko imbuto z’Umwuka [Ikimenyetso cyo kubaho kwe muri twe] ni urukundo [kwita ku bandi udategereje ibikugarukira], umunezero, amahoro, kwihangana [atari ukubasha gutegereza, ahubwo ukuntu twitwara iyo dutegereje]’. Uwo munsi ugeze kure, nk’ubury bwo gushimangira ibitekerezo byanjye k’uburyo bwo kwitwara mu gihe hariho igitutu cyo kwihangana, Imana inyobora gusoma inkuru ivuga ngo ‘Kwihangana akenshi bibamo kwihangana ukora’.

Ni iryo jambo ‘ukora’ ryankuruye cyane. Uru ni urufunguzo rw’ingenzi mu gukura mu kwihangana. Dukeneye gutegereza dukora. Ariko se dukora iki? Kwihangana bishobora gusa nk’ibisaba ko tuba turi aho gusa ntacyo dukora, bitera kugira ibyiyumviro bitari byiza byo kumva twihebye no kumva tutishimiye uko ibintu bimeze. Ariko nubwo twakwemeranya ko gutegereza ikintu twifuza cyane bitoroshye, ntibiba ari igihe na gato cyo kwicara ntacyo dukora. Dukwiriye kuba hari icyo turi gukora, tudahanze amaso ukuntu ibyo dutegereje biri gutinda kuza  cyangwa tugerageza kwirengagiza kwifuza kwacu, ahubwo dukwiye guhanga amaso ubudahemuka bw’Imana yacu ndetse, tukayizanira mu kuri kose gushidikanya kwacu no kumva tutishimiye uko ibintu bimeze.

Aha niho dukeneye kuba har icyo turi gukora mu gihe “twihanganiye” (ibisa) n’umwanya hagati y’igihe cyacu n’igihe gikwiye cy’Imana cyo kuzana igisubizo. Kuba hari icyo turi gukora bikuraho ingorane zizanwa no kumva ko ntacyo wakora. Kumva ko ntacyo wakora bibyara kwibasirwa n’ibibonetse byose ndetse no gutakaza icyizere, icyuho kinyurwamo n’ikigeragezo cyo guhindukirira gukora ikindi gikorwa – guhangayika. Dukwiye guhanga amaso mu buryo bufatika Imana Data n’ubudahemuka bwayo budasubirwaho, ndetse n’umutima wayo w’urukundo itugirira, maze tukiringira tudashidikanya ko Data yumvise gutaka kw’imitima yacu, kandi ko afite gihe gikwiriye mu biganza bye. Ibi bituzanira amahoro nyayo aturuka mu gutegereza dukora, aribyo kwihangana.

Kumara igihe ntekereza kuri ibi bitekerezo byo gutegereza nihanganye, byanyibukije imbwa yacu uburyo yitwaraga mu gihe cyo gutegereza. Washoboraga kuyibona iturije imbere y’imbabura ikoresha inkwi, amazuru rimwe na rimwe akora ku muryango ushyushye, yiturije rwose. Ku mushyitsi wese yagaragara nkaho ntayo irimo gukora kandi ko “itakiri gutekereza” ku byo mu isi nta n’icyo yifuza na gito. Ariko ibyo bitandukanye cyane n’ukuri. Hagize umuntu umwe mubo mu muryango wacu uvuga ijambo nko ‘gutembera’ , ‘bote’, ‘amakote’, cyangwa se n’irindi jambo rifitanye isano nayo, yahitaga isimbuka ako kanya ikaba maso yiteguye kuba ari yo iza gusohoka mbere. Si uko ntacyo yabaga ikora ahubwo yabaga itegereje yihanganye, idahangayitse na gato, ikomeza kwizera ko igihe kiri bugere, ikaryoherwa no kuruhuka mu gihe itegereje, igira icyo ikora mu gihe yihanganiye ko bitinze, ariko itarekeye aho kwitegura igihe ibyo yifuza biri busohorere. Mbega uburyo dukwiye kugira bene uko kwihangana mu bihe byose ndetse no bihe byo kurengaywa!

Gusenga: Mana Data mbabarira kubwo kwiyemerera kwiganyira no guhangayika ntegereje ko usubiza amasengesho yanjye mu gihe cy’ibibazo cyangwa ngo unsohoreze amasezerano yawe. Mpisemo guhora nguhanze amaso mu gihe ntegereje ko ibyo ushaka biba ku isi nk’uko biba mu ijuru. Mbisabye mu Izina rya Yesu. Amen.


Yanditswe na Denise Cross, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 04 Nyakanga 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *