Umunsi waranzwe n’imiyaga.

Umuyaga uhuha aho ushaka, ukumva guhuha kwawo ariko ntumenya aho uva cyangwa aho ujya. Ni ko uwabyawe n’Umwuka wese amera.” Yohana 3:8

Mu minsi mike ishize havuye izuba cyane n’umuyaga mwinshi urahuha cyane. Cyari igihe cyiza cyumisha imyenda nari nameshe, cyangwa ni nk’uko wabitekereza. Ahubwo byasaga n’aho ari urugamba rwagomba gutsindwa. Abatuye aho ntuye muri iyi minsi bavuga uyu muyaga ‘nk’umuyaga w’umunebwe utirirwa ukuzenguruka ahubwo ukunyuramo hagati muri wowe!’ Baba bashaka kuvuga ko ari wa muyaga uturuka iburasirazuba werekeza mu majyaruguru y’uburasirazuba, ukazana ubukonje bwinshi bwo mu nyanja kandi ukaza ubabaza.

Reka nkubwire ko kwanika imyenda byari ingorane isekeje. Nibazaga nkeneye ibifashi by’imyenda bingahe ngo bifatire ishuka imwe ku mugozi, kuko yahitaga iguruka ikirambika hasi?  Nkunda kureba amakuru avuga ku iteganyagihe nkareba imibare berekana kuri televizio ariko, n’ubwo baba baduhaye ayo makuru yose, ukuri ni uko, nubwo twumva ijwi ry’umuyaga, tukumva imbaraga zawo, tukanahabwa umugisha wo kumisha imyenda vuba, Yesu we atubwira ko ariho hahandi tudashobora kumenya aho uturuka n’aho werekeza.

Yesu akomeza agereranya umurimo wa Mwuka Wera n’uburyo umuyaga uhuha ku isi, ugaragaza ingaruka zawo, ariko twe ntitubashe kuwubona cyangwa ngo tuwugenge. Ubwo twavukaga ubwa kabiri yari umurimo w’Umwuka Wera. Ninako bigenda uko dukomeza urugendo rwacu rwo kuba abigishwa ba Kristo. Tuzamenya umurimo w’Umwuka Wera mu buzima bwacu kuko tuzabona impinduka mu buzima bwacu uko twemerera Mwuka Wera gukora umurimo we muri twe. Kimwe n’umuyaga,  dushobora kubyiyumvamo ndetse tukabona ingaruka z’uwo murimo.

Mbega ukuntu ari byiza kumenya ko Umwuka Wera, uwo Yesu yohereje, ahari ku bwacu, rimwe na rimwe akaduhumuriza akoresheje guhuha gutuje, ubundi akaduhishuririsha guhuhana imbaraga iyerekwa iyo dukeneye ijambo ridukomeza cyangwa se riduhana.

Gusenga: Mana Data,  urakoze kubw’Umwana wawe Yesu Kristo kandi urakoze kuko Yesu yatwoherereje Umwuka Wera ngo atwinjize mubusabane na we. Uyu munsi umpe kumenya umuyaga w’Umwuka Wera. Nshoboza kumvira ijwi rye rinsunikira gushaka Yesu. Mana Data, usobanukiwe icyo nkeneye cyane kuruta ibindi uyu munsi. Nshoboza kwakira ibyo Umwuka Wera yangeneye/ashaka ko mbona, bituruka mu ndiba y’umutima wawe. Amena.


Yanditswe na Alison Scarborough, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 05 Nyakanga 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *