“Mwishime iteka, musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.” 1 Abatesaloniki 5:16-18
Umunsi umwe mu gihe cyajye cyo gusoma Ijambo ry’Imana cya buri munsi naranezerewe nibukijwe ubutumwa bw’intumwa Pawulo ku itorero (1 Abateseroniki 5:16-18). Ibitekerezo byajye byansubije muri 1979, nkiri umukristu mushya. Inshuti yajye yanyigishije icyari cyizwi icyo gihe nk’inyikirizo y’indirimbo y’itsinda ry’abakristu ryitwa ‘Ibyanditswe mu Ndirimbo (Scripture in Song)’. Amagambo y’iyo ndirimbo yangumye mu bitekerezo nka kwakundi iyo wumvise amagambo y’indirimbo zamamaza kuri TV aguhora mu mutwe, “Mwishime iteka, musenge ubudasiba, mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu.“
Birangora gutekereza uko nashima mu bihe byose. Bitandukanye n’imiterere yajye kamere. Ngira ngo mu mezi atatu ashize amabwiriza yo “gusenga ubudasiba” nagerageje kuyashyira mu bikorwa kurusha ikindi gihe cyose. Nakoze uko nshoboye , uko ibyifuzo byiyongera, na Guma mu rugo, ibikorwa byari biteganyijwe bigahagarikwa, Pawulo najye twagize amahirwe yo gusengera hamwe ku gihe twagennye buri gitondo.
Mu gihe cy’uburwayi bukomeye, nigaga Ibyanditswe bivuga ku kugira amahoro mu bihe bikomeye. Noneho aho iki cyorezo kitugereyeho, nink’aho buri muntu wese yagiye muri ibi Byanditswe. Nabonye iyi Guma mu rugo nk’ibihe byo mu mataba no mu misozi, aho nuzuye amarira menshi, rimwe y’umubabaro ikindi gihe ari ay’ibyishimo.
Nakiriye amakuru y’uko mukuru wajye arwaye Kanseri kandi ko asigaje igihe gito cyo kubaho. Nta kindi kintu nashoboraga kuba na mukorera usibye ku mwandikira ibaruwa yo ku musezeraho no kumwibutsa amasezerano Yesu yaduhaye muri Yohana igice cya 14. Amagambo y’indirimbo nziza anzamo “Umukiza wanjye wamanitwe ku bwanjye”. Umwishywa wajye yabonye umwanya muto gusa wo kuyimusomera mu bitaro nawe azunguza umutwe, aribwo buryo bwe bwo kwikiriza. Ikiriyo cye twagikurikiye ku mbuga nkoranyambaga. Hari kure yajye ku buryo ntashoboraga kujyayo mu gushyingura kubera n’ingamba zo kwirinda zari zarashyizweho muri icyo gihe.
Mu gihe cyanjye cyo gusoma Bibiliya Imana yanyibukije ko tutarira nk’abadafite ibyiringiro, kandi ko nk’abizera, tuzahorana n’Imana (1Abatesaroniki 4). Urupfu rwa mukuru wajye rwahawe umugisha n’Imana kandi yabwiye abo mu muryango ko yumvaga yishimye mu buryo budasganzwe, akunzwe kandi yiteguye kureba urugendo rukurikiraho. Muri icyo gihe uwitwa J.John yashyize amagambo ku rubuga rwa Twitter, yamfashije cyane, agira ati: “Ntugatekereze cyane ku buryo uhangayitse ahubwo utekereze cyane ku buryo ufite umugisha”.
Nabonye ko hari imigisha myinshi mu buzima bwajye, ariko sinari nyitayeho. Nari nkeneye guhindura ibyo nitaho nkanabaho mu buzima bwa none, si mpere mu by’ejo hashize.
Gusenga: Data wo mu ijuru udukunda, mfasha gutumbera iby’ukuri, ibyo kubahwa, ibiboneye, iby’igikundiro, ibishimwa, ibyiza kandi byuzuye ishimwe. Mfasha guhora nishimiye muri wowe kandi mpore nshima muri byose nisanzemo. Nkeneye ubufasha bwawe kugirango mbashe kubikora, kandi ndashaka kukubaha no gukora ibyo wishimira. Nkeneye imbaraga zo gukora amahitamo wishimira, cyane cyane mu guhagarara nemye ku bitero byose by’umwanzi atera mu bitekerezo byajye. Mbisabye mu Izina rya Yesu, Amena.
Yanditswe na Liz Griffin, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 05 Nyakanga 2020.
IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE