Nimworoshye Mumenye ko Ndi Imana


Nimworoshye mumenye ko ari jye Mana; Nzashyirwa hejuru mu mahanga, Nzashyirwa hejuru mu isi.Zaburi 46:11.

Mbese tugaragara nk’abafite umwanya mwinshi muri iyi minsi? Niba ari byo, ni iki turi kuwukoresha? Ese turimo kuwuzuzamo ibikorwa ngo duhore dufite ibyo duhugiyemo, cyangwa turi gukoresha uwo mwanya ngo duturize imbere y’Imana? Aho idushaka ni kuyimenya nk’Imana, kuruhukira  mu kubaho kwayo ducubira mu buntu bwayo, dufite ibyiringiro byuzuye mu rukundo rwayo.

Kugira ngo ubashe kumenya umuntu runaka, ugomba kuba umufiteho ishingiro ry’ukuri, bitari ibyo ntacyo waba wubakiyeho. Ukuri ni cyo kintu k’ingenzi kandi ntiguhindurwa. Yesu yaravuze ngo: “Ni jye kuri.” Ni urufatiro rwo kwizera kandi gufite imbaraga mu gukora kwako. ‘Ukuri  kuzababatura’.

Kuba tutajijinganya ku kuri biduha amahame dushobora guhagararaho tudategwa. Ntazigera adutenguha kuko ari ukuri. Dushobora kuba dutekanye kuko tuzi ukuri. Biduha ubwishingizi ndetse no kudashidikanya dushobora kwishingikirizaho. Ukuri ni icyo tuzi. Ukuri ni ukuba ubizi neza udashidikanya.

Turamutse dufashe ibyo tuzi ku Mana, tukabyubakira hamwe, kimwe hejuru y’ikindi nk’umunara ibi bihinduka imbaraga zacu n’ubwihisho (Imigani 18.10). Niba dushidikanya ku Mana, cyangwa tukaba tudashobora kuyibona kubera ko iri kure cyane, dukeneye kureba ukuri k’uwo iriyo. Ibi wabisanga mu Byanditswe Byera. Birimo umutekano, ni ibyo kwiringirwa kandi birizewe.

Dukwiriye gufata umwanzuro wo guhagarara kuri uku kuri. Kurakomeye bihagije. Kwatubasha. Ariko dukwiriye kwizera ukuri mubyo kuvuga byose, cyane cyane ku Mana. Noneho tukagira gusobanukirwa uwo iriyo n’imigambi yayo. Ushingiye ku kuri, nk’uko kuvugwa muri Bibiliya, kuyimenya kwacu kuba kwizewe kandi wakwishingikirizaho. Uko tugenzura imiterere yayo ndetse n’impamvu ikora ibyo ikora, turushaho gutekana mu mubano wacu nayo. Dutangira kuyibona mu buryo bushya. Noneho dushobora gusohokera  mu mudendezo mushya dufite ibyiringiro by’ubuzima bwacu, kuko ukuri ku Mana kurimo kuduhishurirwa, buhoro buhoro ariko mu buryo bwizewe, nk’uko ikinyugunyugu kigenda gisohoka mu gikono cyacyo, amaherezo kigaragara mu bwiza bwacyo.

Kumenya Imana noneho bihinduka impamo. ‘Gutuza no kumenya’ biduhesha umugisha w’ubuntu, amahoro, umunezero n’urukundo, n’ibindi Umwuka wera atanga. Imana igizwe n’ibi byose, n’ibindi byinshi.

Kumeya ukuri k’urukundo rw’iteka rw’Imana biduhamagarira gutuza, kumenya ko hariho ukubaho kwayo no kumenya imbaraga zitubohora. Ukuri guhishura urukundo rw’Imana rwose uko rungana rurenze cyane uburyo umuntu yarusobanukirwa, kandi uko tugerageza kurushyikira, tugatangira kurubamo, tuba “twuzuye kugera ku kuzura kw’Imana” (Abefeso 3:19).

Gusenga: Mana mfasha gutuza. Mfasha kuruhukira mu kubaho kwawe. Nkeneye kuvugana nawe. Nkeneye kugutega amatwi. Mfasha kumva ijwi ryawe rituje rivugira mu ndiba y’umwuka wanjye. Uzi byose binyerekeye ndetse n’inzira zanjye. Reka inzira zawe zibe inzira zanjye, Mwami, kugira ngo inzira zanye zihinduke izawe. Mu Izina rya Yesu.Amena.


Yanditswe na Ron Scurfield, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 19 Nyakanga 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *