Uteze Amatwi?

“Maze Uwiteka araza ahagarara aho, aramuhamagara nk’ubwa mbere ati ‘Samweli, Samweli!’ Na we ati ‘Umbwire kuko umugaragu wawe nteze amatwi.'” 1 Samweli 3:10

Ikintu cyiza cyane ku Ijambo ry’Imana ni uko, buri munsi, twafungura umuryango w’urupapuro urwo arirwo rwose tugatega amatwi yo mu mwuka ijwi rya Data. Kuva ku murongo wa mbere wa Bibiliya kugeza kuwa nyuma, Imana iravuga.

Igihe ijambo ry’Imana ritabonekaga cyane (ryari ingume), umwana witwa Samweli yatozwaga gukora mu nzu y’Imana ayobowe n’umutambyi mukuru Eli. Ijoro rimwe yumva Ijwi rimuhamagara, ariko ntiyamenya ko ari Imana. Nubwo yatorezwaga mu rusengero, Ibyanditswe bitubwira ko Samweli yari ataramenya Imana, kuko atari yagahishuriwe Ijambo ry’Imana (umurogo wa 7).

Iryo joro, umutambyi mukuru yigishije Samweli isengesho ryoroshye ariko rikora “Vuga kuko umugaragu wawe nteze amatwi” (umurongo 9). Yasabwe gusubira kuryama agasenga maze agategereza. Samweli yateze amatwi kandi byamugiriye umumaro kuko yumviye. Amaherezo yaciye akenge ahinduka umutambyi ukomeye wayoboye abantu b’Imana imyaka myinshi. Kubaha no gukura ni amahitamo dukora buri munsi.

Ikintu gitangaje ku cyanditswe cy’uyu munsi ni uko Imana yaje igahagararana na Samweli. Umwuka we wumvise ibyo amaso ye atabonaga. Nta soni biteye kubaza uko wasenga. Imana yadusigiye Ijambo ryayo inadushyiramo Umwuka wayo kugira ngo twige kumva no kumenya ijwi n’amabwiriza ya Data Mwiza buri munsi. Twaba turi abakiristo bashya cyangwa tumaze imyaka myinshi tuzi Yesu, kugira umutima wigishwa bidushoboza kugera k’ubumwe mu kwizera no kumenya Umwana w’Imana, aho dukurira, kugera ku rugero rwuzuye rwa Kristo (Abefeso 4:13)

Ijambo ry’Imana ni rizima kandi rirakora (Abaheburayo 4:12) bivuze ko dushobora gufata ikintu kimaze imyaka ibihumbi cyaranditswe muri Bibiliya tukagikoresha uyu munsi mu gusenga kwacu kandi kigakora. Yesaya 55:11 haduha ishusho ikomeye cyane y’Ijambo ry’Imana risohoka mu kanwa kayo gusohoza ibyo yifuza kandi rikagera ku mugambi yaryoherereje. Nta magambo meza wabona yo gusenga Imana neza nko gusenga ukoresheje Ijambo ryayo ryera.

Gusenga: Mana Data, warakoze kubw’Ijambo ryawe, ryo soko nshobora kunyweraho buri munsi rikanshoboza gusenga. Nsubizwamo imbaraga no kumenya ko uhora hafi yanjye kandi nguhaye ikaze ngo umvugishirize mu Ijambo ryawe uko unyigisha gusenga uyu munsi. Umugaragu wawe nteze amatwi, mu Izina rya Yesu. Amina.


Yanditswe na Tracy Bankuti, ishyirwa mu Kinyarwanda ikuwe mu nyigisho za buri munsi za Ellel Ministries International zitwa Seeds Of The Kingdom zo ku itariki ya 20 Nyakanga 2020.


IYANDIKISHE UJYE UBONA IZI NYIGISHO MURI EMAIL YAWE

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *